Rutahizamu w’ikipe ya Liverpool, Mohamed Salah, yongeye gushyira ahabona amakuru atari yitezwe n’abakunzi b’iyi kipe, avuga ko umubano we n’umutoza Arne Slot wamaze gucikamo kabiri. Salah yatangaje ko ibintu byahindutse mu buryo butunguranye, kandi ko atabasha gusobanukirwa icyabiteye.
Mu kiganiro yahaye Viaplay Fotboll, Salah yavuze ko mbere Umutoza Slot yamukundaga kandi bakagira ubushuti bushingiye ku kazi, ariko ngo uko iminsi yagiye ishira byaje guhinduka mu buryo budasobanutse. Ati: “Nari mfite umubano mwiza n’umutoza none ubu nta mubano n’umwe tugifitanye. Sinzi icyabiteye, sinumva impamvu byahindutse.”
Salah yakomeje avuga ko yumva hari umuntu ushaka ko atakibarizwa muri Liverpool. Ati: “Ndumva hari umuntu udashaka ko nguma muri iyi kipe. Ibyo sinabishobora kwemera na gato.”
Aya magambo ya Salah yazamuye impaka mu bakunzi ba Liverpool, bamwe bibaza niba koko uyu mukinnyi w’icyamamare yaba ageze ku mpera y’igihe cye muri Anfield, mu gihe abandi bumva ari ikibazo gishobora gukemuka hagati y’impande zombi. Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Liverpool ntacyo buratangaza ku byavuzwe na Salah, ibyo bikaba birushaho kongera urujijo ku hazaza h’uyu rutahizamu ukomeje kuba inkomoko y’ibitego byinshi muri iyi kipe.
















