Mu mukino wari witezwe na benshi wabereye ku kibuga cya Anfield Road, kipe ya Liverpool FC yahuye n’akaga itari yiteze ubwo Crystal Palace yayinyagaga ibitego 3-0, bituma abafana benshi basigara bagwa mu kantu. Dore ko ikipe ya Liverpool ikomeje gutungurana, kuko mu gihe abakinnyi ubwo bari mu kibuga barwana no gucyura atatu, rutahizamu Mohamed Salah we yagaragaye ari ku ntebe y’abasimbura, aseka ubona ko bitamutangaje kubona ikipe ya Crystal Palace ibatsinda, doreko yarimo kurya inanasi, ibintu byahise bica ibintu ku mbuga nkoranyambaga.
Abafana benshi babonye ayo mafoto n’amashusho bibaza niba Salah atari yirengagije ibiri kubera mu kibuga cyangwa se niba ari ikimenyetso cy’ubwitonzi no kudashyira igitutu ku bandi bakinnyi. Kubwo kutagaragara neza mu mukino baherukaga gutsindwamo, umutoza Arne Slot yahisemo kutamukinisha.
Mu mashusho yafashwe na kamera za Sky Sports, Salah yagaragaye arimo kurya inanasi n’abandi bakinnyi aasa nk’ureba umukino mu buryo bwihariye, bavuga amagambo asekeje. Ibyo byahise byinjira mu mitwe y’abafana bamwe bavuga bati: “Ese Salah arimo kurya inanasi koko mu gihe ikipe ye iri gutsindwa?”
Nyuma y’umukino, umutoza Slot yavuze ati: “Salah ni umukinnyi wacu ukomeye, ariko uyu munsi ntiyari yiteguye gukina. Kuba yari ashyize hamwe n’abandi ku ntebe, byerekana ko yishimira kuba mu ikipe, nubwo tutatsinze.”
Hari n’abasesenguzi b’itangazamakuru bavuga ko Salah ashobora kuba yarashatse kugaragaza ko “kwitwara neza no gutuza mu bihe bikomeye” ari ingenzi kurusha kugaragaza umujinya. Umufana umwe yanditse kuri X (Twitter) ati: “Niba Salah yarari kwirira inanasi yishimiye intebe yabasimbuza, bivuze ko agifitiye icyizere ikipe ye.”
Ibyo byabaye isomo rikomeye ku ikipe ya Liverpool, kandi bikaba byerekana ko nubwo batsinzwe, Salah akiri umuyobozi mu mutima y’abafana ndetse akanabereka ko rimwe na rimwe, no mu bihe bikomeye, guhumeka no gusetsa ari ngombwa kugira ushire uburakakri ndetse bitewe no kuba atabyizera.
















