Amazina ye nyakuri ni TUYISHIMIRE Jean Claude, ariko mu ruganda rwa muzika Nyarwanda, azwi cyane ku izina Mpano Yeah. Uyu musore ukiri muto, afite imyaka 19 gusa y’amavuko, yatangiye urugendo rwe rwa muzika ku mugaragaro mu mpera z’umwaka wa 2024, aho yasohoye indirimbo ye ya mbere mu kwezi kwa Ukuboza.
Mpano Yeah ni umwe mu rubyiruko rufite impano n’inyota yo gutanga ubutumwa binyuze mu bihangano byabo, n’ubwo inzira atari nziza nk’icyanzu. Nta bushobozi buhambaye bwo gukora muzika, ariko kandi ibyo ntibyigeze bimuca intege.
Yakomeje gukora ibihangano bye uko ubushobozi bwamwemereraga, akabikora abikunze, ndetse ahora yifuza ko ubutumwa atanga bwagera kuri benshi.
Indirimbo ya mbere ya Mpano yise ‘Akunyu’, yayikoranye n’umutima we wose, ariko ntiyabashije gusohoka uko yabiteganyaga kubera ikibazo gikomeye cy’amashusho. Uwo bari bayikoranye na Director DV, yamwibye amashusho yari yakoze, bituma indirimbo isohoka ituzuye. Ibyo ni bimwe mu byo yitesha kugira ngo adacika intege, ariko ntibyamuteye kuva ku nzozi ze.
Nyuma y’iyo ndirimbo ya mbere, Mpano Yeah yaje gushyira hanze iyitwa ‘Mon bébé’, aho yerekana urukundo ruva ku mutima, yifashishije amagambo yoroshye ariko arimo ubusizi n’ubutumwa bukomeye.
Iyo ndirimbo ni yo yatumye bamwe mu bakunzi ba muzika batangira kumumenya, ndetse abandi batangira kumushyigikira binyuze ku mbuga nkoranyambaga no kumushyigikira mu buryo bwo kumuha ubufasha butandukanye.

Kuri ubu, indirimbo ya gatatu yise ‘Bizakunda’ niyo iri kuvugisha benshi. Iyi ndirimbo ije mu gihe nyacyo, kuko ivuga ku buzima bushaririye abahanzi bato banyuramo, barimo kwihanganira inzitizi, agasuzuguro, no kubura ubushobozi, ariko bagakomeza kwizera ko ejo habo hazaba heza.
“Bizakunda” ni indirimbo ikubiyemo ubuzima bwa Mpano n’abandi bahanzi b’inzozi, aho baririmba n’umutima wabo wose, bagamije ko igihe kizagera bakumvwa na bose.
Indirimbo “Bizakunda” irimo gucurangwa kuri YouTube ndetse no ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki. Ku rubuga rwe rwa YouTube, iyi ndirimbo yagaragaje ko hari icyizere cyo kwamamara, kuko imaze kugera mu bitekerezo bya benshi.
Mpano Yeah, uvuga afite inzozi zihanitse, wifuza ko ubutumwa bwe bwagera ku bantu bose bafite impano ariko badafite aho bazikomereza. Ati: “Nta musore utagira inzozi, gusa ntizisohozwa na buri wese. Njye ndabizi ko bizakunda, kubera ko impano n’icyizere bifite imbaraga.” Uyu musore arasaba abantu bose, by’umwihariko abakunda umuziki nyarwanda, gukomeza gushyigikira abahanzi bato badafite aho bashingira, kuko nabo bafite inkuru nziza zavamo indirimbo nziza.
Amwe mu mafoto agize indirimbo ye