
Ubuyobozi bw’u Bushinwa bwategetse abantu bapima munsi ya kiroguramu 50 (bingana na kilogarama 7 na garama 9) kuguma mu ngo zabo muri iki cyumweru gisoza, kubera impungenge z’uko bashobora “gutwarwa n’umuyaga” ukabije.
Biteganyijwe ko umuyaga mwinshi uzagera ku muvuduko wa kilometero 150 ku isaha uzanyura mu mijyi ya Beijing, Tianjin, no mu bice bimwe bya Hebei kuva kuwa Gatanu kugeza ku Cyumweru, bitewe n’ikirere gikonje kiva mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Mongoliya kigana mu majyepfo y’uburasirazuba.
Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere i Beijing cyatanze impuruza y’umuyaga w’inkubi, ku rwego rwa orange – ari rwo rwego rwa kabiri rukomeye mu byiciro bine byo gutanga impuruza mu bijyanye n’ikirere mu Bushinwa – akaba ari bwo bwa mbere gitangaje uru rwego mu myaka irenga icumi.
Abantu barenga miliyoni 22 baburiwe kwirinda ingendo zitihutirwa – cyane cyane abafite ibiro bike, kuko bashobora gutwarwa n’inkubi y’umuyaga.
Iyi mpuruza yihariye ku bantu bapima ibiro bike yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga z’Abashinwa, aho amajwi n’amagambo yayo yagiye akwirakwizwa cyane kuri Weibo, urubuga rw’Abashinwa ruganirirwaho byinshi n’abantu.
Nubwo umuyaga ukomeye uturuka muri Mongoliya usanzwe uba muri iki gihe cy’umwaka, abahanga mu bumenyi bw’ikirere baburiye abantu ko iyi nkubi izaba ikomeye kurusha izari zimenyerewe mu myaka myinshi ishize.

“Uyu muyaga ukaze uzamara igihe kirekire, uzagera ku bice binini kandi ushobora guteza ibyago bikomeye,” nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere mu Bushinwa.
Biteganyijwe ko inkubi z’umuyaga zizagera ku rwego rwa 11 kugera kuri 13 ku rugero rw’ingano y’umuyaga mu Bushinwa rugizwe n’amanota 17. Umuyaga uri ku rwego rwa 11 ushobora guteza “ibyangirika bikomeye,” naho uwo ku rwego rwa 12 ugatera “kwangirika gukabije,” nk’uko urutonde rw’uko bagena ubukana bw’umuyaga rubivuga.
Ubuyobozi bwakoze imyiteguro ihambaye yo guhangana n’ibihe bikomeye by’ikirere. Abakozi basabwe gusubira mu ngo hakiri kare, amashuri ahagarika amasomo, ndetse n’ibikorwa byabereye hanze byose birasubikwa.
Parike, ahantu nyaburanga n’imirimo yo kubaka byahagaritswe, ndetse ibiti ibihumbi byinshi muri Beijing byashyizweho ibikoresho bibirinda guhirima. Ingendo zarahungabanye, aho serivisi za gari ya moshi 56 zahagaritswe ku wa Gatanu, n’izindi 103 zihagarikwa ku wa Gatandatu.