Iki gikorwa cyari kigamije kugaragaza urukundo n’ubufatanye hagati y’abaturage b’iyo diyosezi n’abana bari mu buzima bukomeye bwo mu muhanda.
Igitambo cya Misa cyabereye mu buryo bwihariye kuko cyibanze ku nyigisho yo gufasha abatishoboye, ahashimangiwe ko buri wese afite inshingano zo gutanga umusanzu we mu iterambere ry’abandi, cyane cyane abakeneye ubufasha bwihutirwa.
Myr SINAYOBYE yavuze ko abana bo mu muhanda bakwiye gufatwa nk’abana b’umuryango mugari w’Abanyarwanda.
Yagaragaje ko bafite ubushobozi bwo kugira uruhare mu kubaka igihugu, igihe cyose bahabwa amahirwe yo kugarurirwa icyizere no kwitabwaho. Yongeye gushimira abitabiriye iki gikorwa, cyane cyane abakirisitu bagize uruhare mu gutegura ibyo abana b’aba bishoboye bagaburirwa, ndetse n’abandi bose bagize uruhare mu migendekere myiza y’iki gikorwa.
Nyuma y’igitambo cya Misa, habayeho gahunda yo gusangira n’abana bo mu muhanda.
Abana bahawe amafunguro, imyambaro, n’ubundi bufasha butandukanye. Harimo kandi ibikorwa by’ubusabane, aho abana basusurukijwe n’indirimbo, imbyino, n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi byateguwe by’umwihariko kubashimisha.
Iki gikorwa cyagaragaje ko urukundo n’ubumwe ari ingenzi mu guhindura ubuzima bw’abari mu kaga. Diyosezi ya Cyangugu yanatangaje ko izakomeza gufasha abana bo mu muhanda binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, ndetse no gutegura andi mahirwe yo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe no gukomeza amashuri yabo.
Abitabiriye iki gikorwa bemeje ko ari urugero rwiza rw’uko buri wese akwiye gufata iya mbere mu gufasha abatishoboye.
Benshi bagaragaje ko biteguye gukomeza gutanga umusanzu wabo mu bikorwa nk’ibi bigamije gukura abantu mu buzima bubi no kubagarurira icyizere cy’ubuzima bwiza.
Muri Diyosezi ya Cyangugu habereye igitambo cya Misa iturwa na Myr Edouard SINAYOBYE, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu.
Mu rwego rwo gusangira n’abana bo mu muhanda, byabaye kuri uyu wa mbere tariki 30 Ukuboza 2024.
Kuri uyu wa 30 Ukuboza 2024, Diyosezi ya Cyangugu habereye igitambo cya Misa iturwa na Myr Edouard SINAYOBYE.