Niba utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko muri Leta ya Arizona, ukaba ukunda inyama zokeje ziryoshye, zisukuye kandi ziteguye mu buryo bwa kinyafurika, ntukajye kure, Mucoma Jay African Food ni we mwizerwa w’ibiryo bya kinyafurika muri Amerika!
Mucoma Jay ni umushefu uzwiho ubuhanga mu buryo bwo guteka bufite umwimerere w’Afurika nyabwo. Inyama ze zokerezwa ku bushyuhe bukwiye, zikarangwa n’umuhumuro w’ikirungo utagira uko usa, bituma uzisangira n’abavandimwe cyangwa inshuti ukagira nk’aho wibereye i Kigali.
Usibye inyama zokeje, Mucoma Jay anategura ibirayi biseye n’ibisize ibirungo bituma buri musogongero wose uba umuhamya k’ubuhanga bwe. Abakiriya bose bamumenye bavuga ko ibyo ateka bitari gusa ibyo kurya, ahubwo ari ubutumwa bw’ubusabane, isuku n’umuco wacu w’Afurika.
Ibikurura abantu benshi kuri Mucoma Jay ni uko yubahiriza isuku yo ku rwego rwo hejuru, akoresha ibikoresho byizewe kandi byujuje ubuziranenge. Ku muntu wese ushaka kumva uburyohe nyabwo bw’inyama zokeje, ntakindi gicuruzwa kiruta icyo uhawe na Mucoma Jay.
Uramutse ushaka kumenya byinshi kuri we cyangwa gutumiza ibyo kurya, wahita umwandikira kuri WhatsApp kuri nimero +1 (602) 731-0394. Igihe cyose waba uri mu biruhuko, mu birori, cyangwa ushaka gusa gufata akanya ko kwinezeza, Mucoma Jay African Food ni yo mahitamo yawe meza. Isuku, uburyohe byose ubisanga kwa Mucoma Jay!

















