Mucyo Antha Biganiro, umwe mu bamenyekanye cyane mu mwuga w’itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda aho yakoreye amaradiyo atandukanye harimo Contact fm, Authantic fm, Flash fm na Radio and Tv10 ari naho yasoreshe umwuga we, nyuma yo gufata umwanzuro wo gusezera kuri uyu mwuga akerekeza mu bijyanye na scouting (gushakisha impano z’abakinnyi), yongeye kugaruka ku byamubabaje mu gihe yakoraga mu itangazamakuru.
Mu magambo ye, yavuze ko ikipe ya Rayon Sports ari imwe mu yamusize igikomere ku mutima, biturutse ku buryo yavuze ko iyi kipe itigeze ishimira cyangwa ngo igire icyo imuha nyuma yo kuyibera umuhuza n’umukinnyi Bring Bello, wakiniraga mu gihugu cya Congo Kinshasa.
Mucyo yavuze ko yari afite icyizere ko Rayon Sports izamuha agaciro gakwiye, dore ko yari yabahuje na Bello ubwe, akabagezaho amakuru yose n’uburyo uyu mukinnyi ashobora kubafasha gukina neza mu kibuga. Nyamara ngo nyuma y’uko Bello agaragaye mu Rwanda, ikipe yakiniye igihe gito nyuma imusubiza i Kinshasa nk’aho nta cyo amaze, dor ko na Bring Bello yivugiye ko nta mipira yahawe yaba ku kuguru cyangwa ku mutwe ari imbere y’izamo ngo maze abereke ko ntacyo ashoboye.
Ati: “Nabahaye umukinnyi wuzuye, nizeye ko ibyo nakoze bizaha agaciro ibyo nkora, ariko byarangiye Rayon Sports itakaje agaciro k’umukinnyi nari nabahaye dore ko ajya no gusubira niwabo ninjye wamwihereye itike y’indege avuga ko bamufashe nabi, ntan’urupfumuye yahawe. Bansigiye agahinda gusa.”
Aya magambo agaragaza uburyo bamwe mu banyamakuru n’abandi bakora ibikorwa byo gushakira amakipe impano, bakunze kugorwa no kutahabwa agaciro cyangwa icyubahiro gikwiye mu byo bakora .
Kuri ubu, Mucyo Antha avuga ko gusezera mu itangazamakuru byari ingenzi kugira ngo ashyire imbaraga mu gice cya scouting, aho afite intego yo gufasha impano z’abakinnyi bato kubona aho zigaragariza impano.
Ni urugendo rushya arimo, nubwo atahisha ko mu mutima we Rayon Sports yamusigiye igikomere gikomeye.

