Bamwe mu baturage batuye mu gace kazwi nka Muyebe, mu Murenge wa Rongi Karere ka Muhanga, baravuga ko babangamiwe n’imikorere ya REG ishami rya Muhanga, bayishinja kudaha agaciro ibibazo byabo bijyanye na Cash Power zimaze igihe kinini zidakoze.
Aba baturage bavuga ko hari imiryango imaze umwaka urenga ifite Cash Power zangiritse, nyamara n’ubwo bakomeje kwegera REG kenshi basaba ko zasimbuzwa, nta gisubizo gifatika barabona. Bagaragaza ko ikibazo cyabo cyakomeje kwirengagizwa, ibintu bavuga ko bibateza igihombo n’ingaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi.
Umwe mu baturage yagize ati: “Twagiye kuri REG inshuro nyinshi, twandika ibisabwa byose, ariko kugeza ubu nta Cash Power nshya twabonye. Turacana n’abaturanyi cyangwa tukagura umuriro ahandi bigatwara amafaranga menshi.” Bavuga ko ibi byatumye hari abafite amashanyarazi mu ngo ariko bakabaho nk’abatayafite.
Abandi na bo bavuga ko kubura Cash Power ikora bibagiraho ingaruka zikomeye zirimo kudacana nijoro, kudashobora kwishyuza telefone, no kubura serivisi z’ibanze zishingiye ku muriro w’amashanyarazi, cyane cyane ku miryango ifite abana biga.
Aba baturage basaba ubuyobozi bwa REG ishami rya Muhanga kwihutira gukemura iki kibazo, bagasimburizwa Cash Power zangiritse, bityo bagahabwa serivisi ikwiye nk’abandi banyarwanda. Banifuza ko hakongerwa itumanaho n’abakiriya kugira ngo bamenye aho ibibazo byabo bigeze gukemurwa, aho gukomeza gusezeranwa batabona ibisubizo.
















