Mu Murenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga, hari abagabo bavuga ko bahura n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo zabo, ariko ntibabone aho babisobanurira. Aba bagabo bagaragaza ko n’ubwo baba bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku mubiri cyangwa ku mitekerereze, iyo bageze mu nzego z’ubuyobozi bashaka ubutabera, akenshi ntibahabwe amatwi.
Bavuga ko hari igihe bashinja abagore babo kubakubita, kubatuka cyangwa kubatesha agaciro, ariko bakisanga ari bo bahindurwa abanyabyaha. Bamwe bavuga ko bashinjwa gusinda cyangwa kutita ku nshingano z’urugo, ibintu bavuga ko bidahura n’ukuri kw’ibyo baba bagejeje mu buyobozi.
Umwe muri bo atarigeze ashaka ko dutangaza amazina ye yagize ati: “Ujya kurega usanga ari wowe utangira kubazwa ibibazo byinshi, ukabura uwumva ikibazo cyawe.” Ibi ngo bituma benshi bahitamo guceceka, bakihanganira ihohoterwa aho gushaka ubutabera.
Hari abagaragaza ko imyumvire rusange igifata abagabo nk’abakomeye ituma bigorana kwemera ko na bo bashobora kuba abahohotewe. Ibi ngo bituma n’inzego zimwe na zimwe zitabafata nk’abakwiye gufashwa, ahubwo zikabafata nk’abanyamakosa.
Abasesenguzi mu by’imibanire y’abashakanye bavuga ko ihohoterwa ryo mu ngo ritareba igitsina runaka, ko buri wese ashobora kuba uwahohotewe. Basaba ko habaho uburinganire mu gutanga ubutabera, aho ibibazo by’abagabo n’abagore byakwitabwaho kimwe, hagamijwe kubaka imiryango itekanye kandi irangwa n’ubwubahane.















