Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umuhungu wa Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni, nyuma yo kuva i Kinshasa yatangaje ko abavuga ko hari ibyo atemeranya na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda baba bashaka kumushotora, kandi ko azahangana na bo ku mugaragaro.
Aya magambo yayatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Kamena 2025, abinyujije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa(2Twitter).
Muhoozi, umaze igihe kinini yita Perezida Kagame “uncle” (data wacu), yagize ati: “Umuntu wese uvuga ko hari ibyo ntemeranya na Uncle wanjye nkunda, Afande Kagame, ari kwirukira akaga gakomeye kuri njye. Kandi nzahangana na bo.”
Ibi yabivuze nyuma y’uruzinduko yari aherutse kugirira i Kinshasa, mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uruzinduko rwari rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’Ingabo za Uganda n’iza Congo mu kurwanya umutwe wa ADF, umaze imyaka myinshi uhungabanya umutekano mu karere.
Umutwe wa ADF umaze imyaka irenga 25 ufite ibirindiro muri RDC, aho ukomeje kugaba ibitero ku baturage n’inzego z’umutekano.
Muhoozi asanzwe azwiho kugira uruhare mu bitekerezo bitandukanye ku bijyanye n’umutekano wo mu karere, cyane cyane ku ntambara hagati ya M23 n’igisirikare cya RDC, aho akunze kugaragaza ko ashyigikiye ibitekerezo n’impamvu z’uyu mutwe, ndetse agasaba Leta ya Congo guhagarika ivangura rikorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi.
Yanavuze ko ingabo za Congo zikwiye guhagarika gukorana n’imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo na FDLR, avuga ko FDLR irimo bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
