Mukarujanga, umwe mu bakinnyi bakunzwe mu ruganda rwa filime nyarwanda, yongeye gusetsa no gutanga isomo mu mvugo yo kwerura akavuga ko βno mu bisanzwe akunda inyama cyane.β Ibi yabivuze nyuma yo gusangira inyama na Wamipangoβ, aho byatumye avugishwa kubera uburyo yahuje urwenya nβubuzima bwe busanzwe.
Nyuma yo gutera abaraho akanyamuneza, Mukarujanga yahise akomoza ku kibazo yarabajijwe na Wamipango ku kijyanye nβuko umunyamakuru wa Isibo Radio, Djihad, yagize ibibazo byo kuba yatabw muri yombi. Mu ijambo rye, Mukarujanga yavuze ko kubana neza nβAbanyarwanda bisaba kuba umuntu wisanisha nabo, ukamenya uburyo bavuga, uko batekereza nβuko babaho. Yagize ati: βIcyo tubura ni ukumva ko ubuzima twese tubusangiye. Ariko nanone, mu mvugo yose ukoresha ugomba kwirinda guhungabanya undi.β
Uyu mukinnyi wa filime nyarwanda kandi ubimazemo igihe yongeye kwibutsa ko ururimi nβimvugo bifite ingaruka nini ku bantu batandukanye, bityo abahanzi, abanyamakuru nβabanyabigwi bakwiye kuba intangarugero mu gukoresha amagambo arimo ubwubahane. Yashishikarije urubyiruko nβabakora mu itangazamakuru kumenya imbibi zβurwenya nβizo gutanga ibitekerezo, kugira ngo hatagira ubihutarizwamo cyangwa ngo haboneke ibyo abavuga batatekerejeho ibihungabanya abandi.
Ku ruhande rwe, Mukarujanga yakomeje gushimira Abanyarwanda bamushyigikira, abasaba gukomeza kuganira no gukunda ibyabo, ariko buri wese akibuka ko amagambo avuga ashobora kubaka cyangwa gusenya.

















