Mu misozi y’i Mulenge, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, haravugwa imirwano ikomeye yabereye mu gice cya Rwitsankuku, hafi ya centre ya Minembwe. Iyi mirwano ihanganishije umutwe wa Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zirimo FARDC, iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR.
Amakuru ava muri ako Karere agaragaza ko imirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Ukuboza 2025, igahita ifata intera mu masaha ya mbere y’umunsi. Abaturage baturiye Rwitsankuku bavuga ko ari ingabo za Leta zagabye igitero, mu gihe Twirwaneho yo ivuga ko yari mu mwanya wo kwirwanaho no kurinda ibirindiro byayo n’abaturage bahatuye. Kuva mu gitondo, humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, bigaragaza ubukana bw’iyo mirwano.
Amakuru yizewe aturuka ku baturage n’abandi bakurikirana iby’umutekano muri Mulenge avuga ko, nubwo imirwano ikomeje, hari aho ihuriro ry’ingabo za Leta ryagaragaje gusubira inyuma. Bivugwa ko bamwe mu barwanyi bagiye berekeza mu gace ka Point Zero, abandi bagana mu Bibogobogo no mu mujyi wa Baraka.
Rwitsankuku ni agace Twirwaneho yafashe mu kwezi k’Ugushyingo 2025, nyuma yo kwirukana ingabo zari zirimo iz’u Burundi, Wazalendo, FDLR na FARDC. Iyi mirwano ibaye kandi mu gihe uwo mutwe uherutse kwigarurira agace ka Ndondo muri grupema ya Bijombo, ndetse ukagura ibirindiro byawo mu bice bitandukanye by’imisozi y’i Mulenge birimo Mikarati, Kigazura na Nyamara.
Mu gihe imirwano ikomeje, umutekano w’Akarere ugenda urushaho kuzamba, abaturage bagaragaza impungenge ku buzima bwabo bwa buri munsi, bategereje kureba icyerekezo cy’iki kibazo gikomeje kugira ingaruka ku mutekano no kuri politiki mu Burasirazuba bwa RDC.















