Mu mujyi wa Buenos Aires, hari kubera imurikagurisha ryihariye ryitwa “Diego Eterno”, ryatangiye kwakira abashyitsi mu rwego rwo guha icyubahiro Diego Maradona, icyamamare mu mupira w’amaguru ku Isi.
Iri murikagurisha aho riri kubera hafite ubuso bwa metero kare 800, rikaba ririmo ibintu by’agaciro byibutsa ubuzima bwe, birimo imyenda yakinanye, umupira yakoresheje mu mikino ikomeye, amafoto, n’amashusho agaragaza ubuhanga bwe.
Harimo kandi ibice bigaragaza imyuka ya siporo no mu buzima busanzwe bwa Maradona, harimo amagambo ye y’ibihe byose nka “Yo me equivoqué y pagué, pero la pelota no se mancha” bisobanuye mu rurimi rw’Ikinyarwanda (“Nakoze amakosa, narabyemeye, ariko umupira ntusiga icyasha”).
Abashyitsi bashobora gusura ahantu hameze nk’inzu yakuriyemo muri Villa Fiorito cyangwa icyumba cyambikirwamo imyenda ku kibuga cya Azteca aho ikipe y’u Buyapani yatwariye igikombe cy’Isi mu 1986.
Harimo kandi ubunararibonye bwihariye bukoreshwa ikoranabuhanga rya virtual reality, aho abashyitsi bashobora kwiyumva nk’aho bahagaze mu kibuga igihe Maradona yatsindaga igitego cyiswe “Goal of the Century” mu mukino w’amateka wahuje Argentina n’u Bwongereza mu gikombe cy’iIi cyo mu 1986.
Iki gikorwa kigamije kubika umuco n’akataraboneka k’uyu mukinnyi mu mateka ya siporo no mu buzima bw’abatuye Isi, by’umwihariko Abanya-Argentina. Imurikagurisha rizamara amezi menshi, rikaba rizarangira kugeza muri Mutarama 2025, rikaba ryateguwe na Fondation Maradona ku bufatanye n’umuryango we.