Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Kanama 2025, mu gace ka Kamituga gaherereye muri Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habereye igikorwa kigayitse giteye agahinda.
Umugabo bivugwa ko afite imyaka iri hagati ya 40 na 45 y’amavuko yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano nyuma yo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 13, akamwica urw’agashinyaguro ndetse akamuhamba mu buryo bw’ibanga.
Umuturage wari hafi aho yabwiye itangazamakuru ati: “Yamufashe ku ngufu, arangije amwica, ndetse aranamuhamba. Bahise bamufata baramukubita cyane.”
Amakuru yemezwa n’inzego za polisi avuga ko uyu mugabo yafashwe agahita atabwa muri yombi. Yaje gukubitwa bikabije n’abaturage bari bamaze kumenya iby’ayo mahano, nyuma aza kugezwa kuri station ya polisi ya Kamituga ari kuvira amaraso menshi cyane, cyane cyane mu mutwe no ku bindi bice by’umubiri.
Amashusho yagiye hanze agaragaza uwo mugabo yambaye imishumi gusa, arimo kuva amaraso menshi, asakuza, atakamba, ariko abaturage bagakomeza kumukubitira urw’agashinyaguro.
Iki gikorwa giteye ubwoba cyabaye mu gihe mu mujyi wa Goma hari hamaze iminsi hatangajwe impinduka nshya mu miyoborere yawo, ndetse umwe mu bayobozi bakuru ba kaminuza iherereye muri Goma nawe yatawe muri yombi mu nkiko zikomeje guhangana n’ibyaha bifitanye isano n’imyitwarire idahwitse.
Nanone, umurambo utaramenyekana wagaragaye mu gace kazwi nka Kalingi, mu Bisambu byo hafi y’umujyi wa Bukavu, bikomeza kongera ubwoba mu baturage babayeho mu bihe by’ubwigunge, urugomo n’ubwoba bukabije.
Abaturage basaba ko ubutabera bwashyiraho ingamba zikomeye zo kurinda abana no guhana abahungabanya umutekano w’abaturage, cyane cyane mu bice bikunze kugaragaramo urugomo ndengakamere.
