Iyi weekend, taliki 29 na 30 Ugushyingo, biraba ari umuriro ubwo Kuri uyu wa gatanu no ku wa gatandatu haraba hari bimwe mu birori bijyanye n’imyidagaduro. Ntabandi bari bushyushye ibi birori, ni babandi nkibisanzwe ‘Traffic Jam’ igizwe na Eric Semuhungu, Mc Nario na DJ Caspi.
Aba ko ari batatu batangarije abatura-Rwanda ko bavuganye na ‘Traffic polisi’ abashinzwe umutekano wo mu muhanda mu Rwanda ko bakemererwa kuzajya bafungisha imihanda ya Kigali, ubwo imihanda yose ya Kigali ikazajya yerekeza ahabereye igitaramo cyiba cyatumiwemo naba basore ko ari batatu.
Ibi byose byatangajwe n’umwe mubagize iri tsinda ryabitwa aba ‘influencer’ Eric Semuhungu, dore ko we yivugiye ko ubu ari gukora ibishoboka byose byamwinjiriza atitaye ku bamuvuga, kugeza magingo yasinya amasezerano y’ubucuruzi amubyarira inyungu n’ibindi bitandukanye.
Yatangarije ko ubuzima bwiza bwa i Las Vegas bwahindutse ubw’i Kigali, kandi avuga ko ‘ufite amafaranga ntaho utaba kandi ko ayafite’.
Ni ukuvuga ko Traffic Jam muri iyi weekend ifite gutaramira ahantu hatatu, ubwo ku munsi wejo ku wa kane taliki ya 28 Ugushyingo yar’iheruka gutaramira ‘Kigali Sports Bar and Grills/Kimicanga’ naho ahandi iteganya gutaramira muri iyi weekend, ni ‘PEOPLE NIGHT CLUB, THE B LOUNGE, na CRYSTAL LOUNGE’.
Kuri uyu wa gatanu, taliki 29 Ugushyingo ‘Traffic Jam’ iraba iri ‘PEOPLE NIGHT CLUB’.
Ku wa 30 Ugushyingo ‘THE B LOUNGE’ bizaba ari umuriro.
Ku cyumweru taliki 30 Ugushyingo, ku isaha y’isaa 15:00 ‘CRYSTAL LOUNGE’ Traffic Jam izaba ihabaye.