Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yagaragaje impungenge ku bwiyongere bw’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo bikunze gukorwa cyane mu kwezi kwa Mata, aho byibura 40% byabyo bikorwa muri uku kwezi kw’icyunamo.
Yasabye Abanyarwanda bose kubigira ibyabo, kwirinda amakosa nk’ayo no kugira uruhare mu gukumira icyaha mbere y’uko kiba.
Dr. Murangira yabitangaje mu kiganiro Inkuru mu Makuru cya RBA, aho yagaragaje uko imyaka yagiye ihita hagaragaye icyiyongere cy’ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu mezi atandukanye, ariko cyane cyane mu kwezi kwa Mata.
Yavuze ko kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu 2024, mu mezi ya Mata hagaragaye ibyaha 946 bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bingana na 39.1% by’ibyaha byose bifitanye isano na Jenoside byakurikiranywe muri iyo myaka itandatu. Iki ni cyo gihe kiza ku isonga mu gutahurwamo ibyaha by’ubwoko nk’ubu.
Yagize ati: “Ibi ni ibihe byihariye by’icyunamo twibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuba muri iki gihe hari abantu bagikora ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside birababaje kandi bigaragaza ko hakiri urugendo mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge nyabwo. Turasaba Abanyarwanda bose kwitwararika, bakirinda amagambo n’imyitwarire iganisha kuri ubwo bwoko bw’icyaha.”
Dr. Murangira yakomeje asobanura uko ibyaha byagiye bigaragara mu yandi mezi, aho muri Mutarama habaye ibyaha 152 (6.3%), muri Gashyantare 93 (3.9%), muri Werurwe 168 (6.9%), muri Gicurasi 242 (10%), muri Kamena 124 (5.7%) na Nyakanga 110 (4.5%).
Yongeyeho ko hari n’abandi bantu bacyitiranya ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’uburenganzira bwo kubiba urwango n’amacakubiri ashingiye ku mateka ya Jenoside, ibintu avuga ko bigomba kurwanywa byimazeyo.
“Ntituzahwema gukurikirana umuntu wese ukora icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi ni ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda kandi nta na rimwe bigomba gufatwa nk’ibisanzwe. Iyo umuntu azwiho cyangwa afashwe akora bene ibi bikorwa, afatwa kandi akagezwa imbere y’ubutabera.”
RIB irasaba Abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, binyuze mu gusigasira amateka, kubaha abazize Jenoside no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Yasabye kandi abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitwararika amagambo n’amafoto bashyiraho, kuko na ho hagiye hagaragara ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside.
Ibi byose bije mu gihe u Rwanda rugiye kwinjira mu minsi 100 y’icyunamo, aho Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igasiga abagera kuri miliyoni bazize urwango n’amacakubiri yari yaratewe n’ingengabitekerezo mbi.
