SOFA Light Business (World Of Furniture) yaje ari igisubizo ku baturage bo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Ni Kompanyi isanzwe itunganya ibikoresho byiganjemo ibikomoka ku mbaho, ibikoresho byifashishwa mu gukinga amazu(imiryango), gutunganya ibikoni byo munzu bigezweho bya kijyambere (Modern Kitchen).
Iyi kompani itunganya nanone namabiro yo mukazi, n’ibindi byinshi bitandukanye bigezweho byiganjemo imbaho.
Iyi Kompani ifite icyicaro i Kacyiru mu Mujyi wa Kigali (Kinamba – Kacyiru – Utexrwa Road), bafite kandi n’ibikoresho byose umukiriya yaba yifuza bijyanye n’imbaho zikomeye.
Bafite ibikoresho bibereye ijisho kandi biboneka mu ngano n’uburyo (Design) bwose buba bwifujwe n’Umukiliya, bitewe n’ibyo yumva bimubereye ku giciro cyo hasi.
Noneho muri iyi minsi mikuru ibiciro babihananuye, babikubise ishoka.
Muri ibi bihe bisoza umwaka wa 2024 bikanatangira umwaka wa 2025, SOFA Light Business yashyizeho igabanyirizwa ku biciro ku bakiliya babo ku bikoresho byose icuruza.
Ni muri urwo rwego rwo gusangiza abakiliya bayo ndetse n’abandi bose bayigana, uburyohe bw’iminsi mikuru Noheri n’Ubunani.
Muri iyi Kompani umwihariko wayo nuko bakorera umukiliya mu buryo bwose yifuza, atari uko umukiliya yagura gusa ikintu gikoze, ngo aterure agende.
Umuntu yihitiramo igikoresho ashaka ndetse n’uburyo agishakamo kandi kigakorwa mu gihe cyumvikanyweho.”
“Uretse ibyo kandi batanga ‘Guarante’ ku bikoresho byose ndetse ku muntu utuye mu Mujyi wa Kigali, ibyo yaguze tubimugezaho ku buntu ibyitwa mu ndimi za mahanga(Free Delivery) kandi mu gihe cya vuba.”