Mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza, haravugwa inkuru yateye impungenge abaturage nyuma y’uko itsinda ry’abagizi ba nabi bitwaje intwaro gakondo rigabye igitero ku baturage, rigakomeretsa batanu, rikabiba ibyabo.
Abaturage batangarije Kasuku Media ko icyo gitero cyabaye mu masaha y’ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026, aho abo bagizi ba nabi bateye imiryango itandukanye, bakubita abantu bakoresheje intwaro zirimo imihoro n’inkoni, mbere yo kwiba amafaranga n’ibindi bikoresho byari mu ngo bateye. Bavuga ko ubwoba bwabateye kuko batari biteze ko abantu bamenyerewe batuje bashobora kugabwaho igitero nk’icyo.
Abakomerekeye muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho, aho bamwe muri bo bari bafite ibikomere bikomeye. Abaturage basaba ko umutekano wakazwa cyane, cyane cyane mu masaha y’ijoro, kugira ngo hirindwe ko ibisa n’ibi byongera kuba.
Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko yahise itangira iperereza ndetse imaze guta muri yombi abantu bane bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa. Polisi ivuga ko iperereza rikomeje, hagamijwe gufata abandi bose baba baragize uruhare muri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.
Polisi y’u Rwanda yashishikarije abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe, ikibutsa ko ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage ari bwo shingiro ryo kurwanya no gukumira ibyaha, hagamijwe gusigasira umutekano n’ituze by’abaturage.
















