Kuri wa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2025, ni bwo Constant Mutamba, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yongeye kugezwa imbere y’Urukiko Rusesa Imanza, aburana ku byaha ashinjwa.
Abunganira Mutamba babwiye urukiko ko umukiliya wabo yagejejwe imbere y’ubutabera mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bavuga ko ihamagazwa rye ryagombaga kubanza kwemerwa n’Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko.
Banasobanuye ko mu matora y’abadepite bemeje ko Mutamba akurikiranwa n’ubutabera, habayeho amakosa akomeye kuko yakozwe mu buryo bwo kuzamura ikiganza, nyamara Itegeko Nshinga riteganya ko ayo matora agomba gukorwa mu ibanga.
Aba banyamategeko banenze uburyo iperereza ryakozwe, bavuga ko ryatangiye mbere y’uko Inteko Ishinga Amategeko yemeza ko Mutamba akurikiranwa. Basabye urukiko kuzirikana ibi bibazo byose, kuko binyuranyije n’amategeko y’igihugu.
Mutamba ashinjwa kunyereza miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika zari zigenewe kubaka gereza nshya i Kisangani, mu ntara ya Tshopo. Abamwunganira bavuga ko hakoreshejwe ububasha burenze ubwa politiki ndetse ko hakenewe ko urukiko rwitesha agaciro ikirego cy’umushinjacyaha.
