Mutesi Scovia, umunyamakuru uzwi cyane mu Rwanda akaba n’umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyamakuru bigenga (Rwanda Media Commission – RMC), yongeye kugaragaza impungenge ku mikorere y’inzego zimwe na zimwe mu gihugu, cyane cyane ku bijyanye n’imikoreshereze y’umutungo wa Leta, abari muri dosiye ya MINADEF/APR FC.
Mu ijambo rye ubwo yari mu kiganiro ‘KUKARUBANDA gica ku rubuga rwa YouTube ndetse na television ye yitwa Mama Urwagasabo TV, yashimangiye ko hari ibintu bitangaje bikomeje kugaragara, ariko bitavugwa mu ruhame uko bikwiye.
Yagize ati: “Hari icyabaye mu basirikare bo muri APR. Amafaranga angana atya ya Leta, uwayasinye ngo asohoke ajye ku bantu ninde, ko tutarimo kumwumva hano?”
Ibi bibazo bye yabivugiye mu kiganiro cyitwa ‘KUKARUBANDA’ hagati y’abanyamakuru basanzwe bakorana. Mutesi Scovia yagarutse ku kamaro ko kubahiriza ihame ry’ubwisanzure mu itangazamakuru, ariko anasaba ko abayobozi mu nzego zose batinyuka gutanga ibisobanuro ku baturage, cyane cyane ku bijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga yabo.
Yongeyeho ko mu gihe abaturage batabona ibisobanuro, bitera icyuho cy’ibihuha, amakuru y’ibinyoma, n’icuraburindi rituma habaho kubura icyizere mu nzego za Leta.
Mutesi yasabye ko habaho guhamagazwa k’umuntu wese ukekwaho cyangwa ufite inshingano zo gukoresha umutungo wa Leta, kugira ngo asobanure aho amafaranga yagiye n’impamvu yayo.
Ku ruhande rw’inzego za Leta zari zihari, zatangaje ko ziteguye gusubiza ibibazo byose bijyanye n’imikoreshereze y’umutungo, ariko zinasaba ko hakurikizwa amategeko mu buryo bwo kubaza no gutanga ibisobanuro, hagamijwe kwirinda kugoreka ukuri.
Uyu mwuka w’ibiganiro ushyirwa imbere n’inzego zombi ni wo Mutesi avuga ko ugomba kuba imbarutso yo kubaka igihugu gifite abayobozi n’abaturage batinyuka kuvugana mu mucyo.
