Uwase Muyango, umwe mu bamenyerewe ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yatanze ubutumwa bukomeye bugenewe cyane cyane abakobwa n’urubyiruko rwihutira gushaka ubwamamare, abibwira ko ari umuryango unyura umuntu mu byiza gusa, adasize inyuma ingaruka bibagiraho.
Uyu mugore uherutse kwisanga mu bihano by’imvugo ziremereye ku mbuga nkoranyambaga—ndetse bamwe bamwibasira ku buryo butarimo impuhwe—yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram atanga ubutumwa busa n’ubwuje uburibwe ariko burimo isomo rikomeye.
Muyango yagaragaje ko n’ubwo ubwamamare bushobora kugutambutsa ukagera kure, bugatuma ubona amafaranga, imyambaro myiza n’izina mu bantu, bitavuze ko byose biba ari umunezero gusa. Yagize ati:
“Ubwamamare bushobora kukugeza kure, bwagutungira ubuzima, ariko mbere yo kubwinjiramo banza witekerezeho. Niba udafite umutima ukomeye, wowe bireke. Iyi si yakurya uri muzima.”
Yibukije ko ku mbuga nkoranyambaga harimo igitutu cyinshi, urukundo rw’ibinyoma, amagambo y’abantu batigeze bamenya amateka yawe, ariko bakakwambika ibitutsi nk’abakuzi kuva kera. Ibyo byose, yavuze ko bishobora guhungabanya ubuzima bwo mu mutwe, ugatakaza amahoro y’imbere ndetse no kwigirira icyizere.
Yongeyeho ati:
“Abantu benshi bashaka kuba abamamare kuko babona abandi basa neza, bambaye neza, babayeho neza. Ariko ntibazi ikiguzi kiri inyuma y’iryo zina. Hari abantu benshi bafite amazina akomeye ariko ntibaryama amahoro. Niba ufite umutima woroshye, iby’ubwamamare byihorere.”
Mu butumwa bwe, Muyango yagarutse ku rundi ruhande abantu batitaho kenshi: izindi nzira z’ubuzima. Yagize ati:
“Hari inzira nyinshi ushobora kunyuramo ukagera ku bintu byiza, ukabona amafaranga, ukubaka izina, ariko utangije umutuzo wawe. Ntabwo ari ngombwa guhara amahoro yawe ngo winjire mu buzima bw’abantu bazi izina ryawe ariko batazi inkuru yawe.”
Ubutumwa bwa Muyango bugaragaza ko inyuma y’amazina akomeye n’imyambarire ya “Instagram” harimo akaga, igitutu n’amarira abantu batamenya. Avuga ko nta mwanya wo gusobanura byose uri ku mbuga nkoranyambaga, kuko buri wese aguha ishusho uko abyumva—niba uri mwiza cyangwa mubi, baguca urubanza batakumenye, bakagushyira mu mwanya utari uwawe.
Yagize ati:
“Abantu baguca imanza batakuzi, abandi bakagukunda babeshya, abandi bagushinja ibyo utakoze… Ibi byose bisaba umutima ukomeye, ubuzima bwo mu mutwe bwubatse. Banza wimenye, wimenye neza, ubone guhitamo.”
Ubutumwa bwa Muyango bwakiriwe mu buryo butandukanye. Bamwe baramushimiye bavuga ko yavuze ukuri kudakunda gutangazwa n’abamaze kuba ibyamamare, abandi bamushinja gukina urubuga rwa victim (uwabaye igitambo) mu gihe nawe yigeze kwishimira izina n’ikirere cy’ubwamamare ubwo cyari kikimugwa amahoro.
Uwitwa Nadine Uwimana yagize ati: “Muyango ibyo yavuze ni ukuri. Iyo uri icyamamare nta muntu ugufata nk’umuntu. Baraguca intege, bakaguca urubanza, abandi bakakureshya atari wowe bashaka ahubwo izina ryawe.”
Undi witwa Ishimwe Mugenzi we yanditse ati: “Hari igihe abantu bazinukwa ubwamamare iyo bamaze guhura n’ibibazo. Ariko niba wari ubukunda bikakurenga, ntabwo bikwiye kwigisha abandi ngo babireke.”
Mu gihe urubyiruko rwinshi rw’iki gihe rwifuza kuba ibyamamare binyuze mu mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bwa Muyango bwibutsa ko ubwamamare atari inzozi nziza gusa, ahubwo ni inzu ifite igisenge gishaririye—aho umuntu udafite umutima wihangana ashobora no kubihomberamo cyane kurusha uko yabyungukiramo.
Yasoje agira inama urubyiruko:
“Niba uziko ushobora kwihanganira ibitutsi, amazimwe, igitutu, urukundo rwinshi rudafite ishingiro, noneho ujye mu bwamamare. Ariko niba ubona amahoro yawe y’imbere agushimisha kurusha izina, nugumane amahoro yawe. Ni wo mutungo w’ukuri.”