Muyoboke Alex, umwe mu bafatiye runini iterambere ry’umuziki nyarwanda binyuze mu kuyobora no kugisha inama abahanzi batandukanye, yashimye bikomeye Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, ku bw’uruhare rufatika yagize mu kugeza ku buyobozi bw’Igihugu ibibazo bikibangamiye abahanzi muri rusange.
Ibi Muyoboke yabigarutseho nyuma y’uko Bruce Melodie ahawe ijambo mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yasojwe ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, yabereye muri Kigali Convention Center, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Iyo nama iba umwanya wo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’Igihugu n’imbogamizi zigikeneye ibisubizo birambye.
Mu kiganiro cye, Bruce Melodie yagarutse ku rugendo rw’imyaka irenga 20 umuziki nyarwanda umaze ugerageza kwigaragaza ku isoko mpuzamahanga, agaragaza intambwe zimaze guterwa zirimo kumenyekana kw’abahanzi nyarwanda hanze y’igihugu, ariko anagaragaza ko hakiri inzitizi zikomeye zibangamiye iterambere ryabo.
Yibanze cyane ku kibazo cy’ibikorwaremezo by’imyidagaduro, aho yavuze ko ibitaramo bikomeye bikenera inyubako n’ibikoresho bihagije bikiri bike kandi bihenze, bituma abahanzi bagorwa no gutegura ibitaramo binini byinjiza amafaranga. Yanagarutse ku bibazo by’imisoro, uburenganzira bw’umuhanzi n’inkunga zikiri nkeya mu guteza imbere inganda ndangamuco.
Muyoboke Alex yavuze ko Bruce Melodie “yavuganye umutima w’abahanzi bose,” amusabira ishimwe ku bwo “kuvugira uruganda rwose rw’umuziki,” agaragaza ko iyo ari intambwe ikomeye igaragaza ko abahanzi batangiye gutekereza ku nyungu rusange, aho kwirebera ku giti cyabo gusa.
















