Iyobokamana

Naciwe intege cyane ubwo ninjiraga munjyana ya gospel” Ben kwizera”

Ben kwizera yasohoye indirimbo Murinzi nyuma yo kubwirwako atazaramba muri gospel.

Ni kenshi cyane twagiye twumva bamwe mu bahanzi bajyiye bamenyenekana mundirimbo zihimbaza Imana bagiye babivamo ariko ben kwizera siko we abyumva kuko ni umwe mubahanzi biyemeje kubikora nkumuhamagaro ndetse ufite intego yokugeza muzika ye kure ikarenga nimbibi zu Rwanda ikamenyekana no mumahanga, afasha intama zazimiye kugarukankuri Yesu.

Ben yabwiye kasukumedia ati “Ninshingano zange mugutanga umusanzu mukwagura umurimo w’Imana kuko nakuze biri munzozi zanjye kandi mbikunda.

Benkwizera ni umusore warerewe Mu itorero rya ADEPR yakuze akunda kuririmba’aho mubwana bwe wasangaga acuranga imyirongi ndetse anavuza Alumonica; impano ye yakomeje kumuganza ubwo yinjiraga muri Cholari ari umwanditsi windirimbo ndetse numuririmbyi.

mumwaka wa 2010 nibwo yabatijwe mumazi menshi,akomeza gukura mugakiza ari nako akomeza yitoza kuririmba, Ariko kuko yari atarasoza amashuri ye byakomeje kumubera imbogamizi ituma adakora umuziki we muburyo bwagutse,ariko yakomeje gukorera Imana mwitorero ryamureze.

BenKwizera yaje kubohoka neza ubwo ya tangiye gukora muzika ye muburyo bweruye
tariki ya 20/05/2019 ubwo yasohoraga indirimbo ye yambere yise’ NTEGAMATWI’ yakoze asaba imana imbaraga zo kumutsindishiriza ibigeragezo ndetse ikamwongerera imbaraga avugako umwihariko w’indirimbo ye ya mbere aruko ikubiyemo nisengesho rihumuriza umunyamubabaro ndetse n’umuntu uri mubibazo ufite agahinda,
ben kwizera ntibyamworoheye gukora umuziki kuko ntamuterankunga yarafite kandi yagiye abwirwa kenshi cyane nabantu ko gospel ntacyo izamumarira ariko ngo kubw’umuhamagaro ndetse numugambi Imana yari imufiteho yakomeje kurwana urwo rugamba kugirango inzozi ze zizabe impamo.

Kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye Nshya yitwa’Murinzi’ nindirimbo nziza cyane yibutsa umugenzi uri murugendo rugana mwijuru ko akwiye kwita kwiherezo rye ndetse nigihe cye kugirango atazatungurwa kumunsi w’amateka’

Ben kwizera ubwo twamusuraga iwe murugo aho atuye twasange yicurangira ibikoresho bye bya muzika kuko atunze ibicurangisho byinshi atubwirako arimo gukora imyitoza yo gusohora indi ndirimbo izakurukira iyi.

tumubajije izina ryayo atubwirako byaba byiza turimenye yageze hanze kd ko ari indirimbo azakorana numuntu wamenyekanye cyane(wubatse izina muri gospel) kugirango abe yamutiza izindi mbaraga.

Kanda hano wumve unatunge indirimbo Murinzi

2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close
Close