Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Corneille Nangaa, yashinje Perezida Félix Tshisekedi kuyobora nabi igihugu no guteza abaturage imibabaro, anasaba ko yegura kuko atakiri umuyobozi ukwiye.
Ibi Nangaa yabivuze ku wa 7 Mata 2025, ubwo yafunguraga Ikigega cy’Ubwizigame cy’Abanye-Congo (CADECO) mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Yagize ati: “Ibiza bikomeje kwibasira RDC ni ikimenyetso cy’ubuyobozi bubi budaha agaciro ibikorwa remezo n’imiturire y’abaturage. Ibi ni ibintu bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga buri gihe.”
Ibi yabivuze nyuma y’uko Umujyi wa Kinshasa uhuye n’umwuzure ukomeye kuva ku ya 5 kugeza ku ya 6 Mata 2025, wishe abantu 33, abandi 46 barakomereka naho inzu zirenga 200 zirarengerwa.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani, yatangaje ko uyu mwuzure wasize benshi mu bukene bukabije ndetse n’abarokotse basigaye badafite aho kuba.
Nangaa yavuze ko izi ngaruka zituruka ku myitwarire idahwitse y’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, kuko butigeze bwita ku miyoborere myiza, ibikorwa remezo, n’imibereho myiza y’abaturage. Yagize ati: “Iyi ni ishusho ya RDC iyoborwa n’ubutegetsi bw’iterabwoba kandi buvangura. Ibi bigomba guhagarara! Tshilombo agomba kugenda!”
Uyu munyapolitiki yakomeje agaragaza ko ubuyobozi buriho bukoresha uburyo bwo guhana abaturage aho kubitaho. Yatanze urugero ku bikorwa byabaye nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bafata Umujyi wa Goma ku wa 27 Mutarama 2025 n’uwa Bukavu ku wa 16 Gashyantare 2025.
Yavuze ko Leta ya RDC yahise ifunga amabanki yose yakoreraga muri iyo mijyi, bikaba byaragize ingaruka mbi ku baturage basanzwe, binababuza kubona serivisi z’imari.
Yasabye abaturage b’Abanye-Congo gukangukira impinduka, bagaharanira ubuyobozi bwita ku mibereho yabo, bugamije iterambere rirambye n’umutekano urambye.
Nangaa yavuze ko AFC/M23 yiteguye gutanga igisubizo gishingiye ku mahoro, ubutabera n’ubwiyunge, aho abaturage bose bagira uburenganzira bungana.
Yasoje avuga ko igihe cyo kwihanganira ubuyobozi bwa Tshisekedi cyarenze, asaba abatuye RDC guhagurukira icyarimwe bagasaba impinduka, kuko igihugu gikomeje gusubira inyuma buri munsi.
