Ku wa kabiri, Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi, yageze muri Maurice mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho azaba ari umushyitsi w’icyubahiro mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 57 y’ubwigenge bw’icyo gihugu ku wa gatatu.
Uru ruzinduko rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, ubukungu n’iterambere.
Modi ateganya kugirana ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Maurice, aho hazarebwa uko ubufatanye mu bya dipolomasi, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’umutekano bwatezwa imbere.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku mateka n’umuco, kuko Maurice ifite abaturage benshi bafite inkomoko mu Buhinde.
Muri uru ruzinduko, Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde yagaragaje icyubahiro akunda Maurice ubwo yashyiraga indabyo mu busitani bw’ibimera bwa Seewoosagur Ramgoolam, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Maurice, wagize uruhare rukomeye mu kwigenga kw’iki gihugu.
Uruzinduko rwa Modi ruje nyuma y’iminsi mike Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuze ko azashyigikira amasezerano hagati ya Maurice n’Ubwongereza ku bijyanye n’ejo hazaza h’ikigo cya gisirikare gihuriweho na Amerika n’Ubwongereza mu birwa bya Chagos.
Ubuhinde, nk’igihugu cyagiye gishyigikira Maurice mu rugamba rwo kwigenga ku birwa byo mu nyanja y’Ubuhinde, bushobora kugira uruhare mu biganiro by’ahazaza h’uyu mubano.
Ubu ni bwo bwa mbere Modi agiriye uruzinduko muri Maurice kuva atangiye manda ye ya kabiri, bikaba biteganyijwe ko azakomeza gukorana na guverinoma ya Ramgoolam mu guteza imbere iterambere n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Uru ruzinduko rwitezweho gusiga hashyizweho amasezerano mashya ajyanye n’ishoramari, ikoranabuhanga, uburezi ndetse n’ingufu, bikazagira uruhare mu gukomeza guzura umubano w’ibihugu byombi mu buryo burambye.
