Umuhanzi w’icyamamare mu muziki nyarwanda, King James, yongeye gushimangira ubuhanga bwe mu muziki binyuze mu ndirimbo nshya yise “Ndi Uwawe”, yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki nyuma y’amasaha make gusa ishyizwe hanze. Iyi ndirimbo irimo amagambo aryoheye amatwi n’ijwi rituje rya King James risanzwe rimuranga, bituma abayumva bumva amarangamutima y’urukundo rudasanzwe.
“Ndi Uwawe” ni indirimbo yuje ubutumwa bw’urukundo n’ubudahemuka hagati y’abakundana. Mu magambo ayigize, King James agaragaza uburyo umuntu ashobora kwitangira uwo akunda akamwiyegurira, amwizeza ko umutima we ari uwe iteka ryose. Ni indirimbo ivuga ku rukundo rushikamye, rutarangwa n’uburyarya ahubwo rishingiye ku kuri no ku kwizerana.
Mu buryo bw’imiririmbire n’injyana, iyi ndirimbo ifite umudiho woroheje uhuza neza n’amagambo ayirimo, bigatuma umuntu uyumvise atinda kuyibagirwa. Abakunzi b’umuziki bamaze kuyumva bagaragaza ko kuyitega amatwi ari uburyo King James akoresha amagambo yuje amarangamutima ndetse n’uburyo injyana yayo ituje ituma umuntu ayumvana umutuzo.
Iyi ndirimbo ije mu gihe King James ari kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, urugendo rudasanzwe rwaranzwe n’indirimbo nyinshi zakunzwe ndetse n’uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere muzika nyarwanda. Mu myaka amaze mu muziki, yagiye agaragaza ubuhanga mu ndirimbo z’urukundo, ibintu byatumye agira abakunzi benshi mu Rwanda no hanze yarwo.
“Ndi Uwawe” ni imwe mu ndirimbo zigaragaza ko King James agifite imbaraga n’ubushobozi bwo gukomeza gushimisha abakunzi be, ndetse igahesha ishema urugendo rwe rw’imyaka 20 amaze mu muziki.















