Uwihoreye Jean Bosco uzwi cyane ku izina rya Ndimbati, umwe mu bakinnyi ba sinema bamenyekanye cyane mu Rwanda, ari mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rwa nyina umubyara witabye Imana kuri uyu wa 14 Mutarama 2026.
Ibi byemejwe na Ndimbati ubwe, aho yavuze ko ayo makuru ababaje ari ukuri. Nubwo yari mu bihe bikomeye, yagerageje gutanga ibisobanuro bigufi, avuga ko umubyeyi we yitahiye Imana ari mu rugo iwe, aho yari amaze iminsi ahatuye. Yagize ati: “Ni byo koko, umubyeyi wanjye yitahiye Imana yari mu rugo iwanjye, aho yari amaze iminsi.”
Ndimbati ntiyigeze ajya mu bisobanuro birambuye ku cyateye urupfu rw’umubyeyi we, ashimangira ko ari igihe cyo guhumuriza umuryango no kwakira ibyabaye mu mutuzo.
Amakuru yizewe avuga ko uyu mubyeyi yaguye mu rugo ruherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali, mu gace kazwi nka Norvège, aho Ndimbati atuye. Urupfu rwe rwabaye ku manywa yo kuri uyu munsi, bikaba byashenguye cyane umuryango n’inshuti.
Mu mwaka wa 2023, Ndimbati yari yarerekanye nyina mu itangazamakuru ubwo yitabiraga igikorwa cyo kwibuka se umubyara, wari umaze imyaka 11 yitabye Imana. Icyo gihe, benshi bari bashimishijwe no kubona umubano mwiza yagiranye n’umubyeyi we.
Ndimbati azwi cyane muri sinema y’u Rwanda, by’umwihariko muri filimi “Papa Sava” ya Niyitegeka Gratien, yamugize icyamamare mu gihugu. Ubu, abakunzi be n’abakurikiranira hafi sinema y’u Rwanda bakomeje kumwihanganisha muri ibi bihe bikomeye arimo.
















