Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yamaganye amakuru yatangajwe na Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavugaga ko Perezida Félix Tshisekedi yitabiriye ibiganiro byabereye mu nama ya Africa Forward Summit.
Aya makuru yari yatangajwe na Farah Muamba Kayowa ushinzwe itumanaho muri Perezidansi ya RDC, wavuze ko igihugu cye cyagize uruhare mu biganiro byibanze ku bufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa mu guteza imbere ubukungu, guhanga udushya ndetse no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo by’umutekano.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Nduhungirehe yavuze ko ibyo RDC yatangaje ari ibinyoma, asobanura ko abahagarariye Kinshasa batigeze bitabira ibiganiro nyamukuru byabereye muri iyo nama.
Yagaragaje ko iyo nama yari igizwe n’ibiganiro bitatu bikomeye byayobowe na Perezida wa Kenya, William Ruto, hamwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Ibyo biganiro byibanze ku guteza imbere inganda zitangiza ibidukikije, ingufu zisubira, ivugururwa ry’imari mpuzamahanga ndetse n’ibibazo by’amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika.
Nduhungirehe yavuze ko mu gihe abandi bayobozi batanganaga ibitekerezo muri ayo masomo, intebe yagenewe RDC yakomeje kuguma nta muntu uyicayeho.
Yongeyeho ko RDC itigeze itanga icyifuzo cyangwa ngo ivuge ku Rwanda muri iyo nama, ahubwo Perezida Tshisekedi yagaragaye gusa mu muhango wo gusoza ibikorwa byayo.
Uyu muyobozi wa dipolomasi y’u Rwanda yavuze ko ubutumwa bwa Perezidansi ya RDC bwari bugamije kwerekana ko Kinshasa yagize uruhare rukomeye muri Africa Forward Summit, nyamara ibyo bitarabayeho.















