Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye amagambo y’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, washinje Ingabo z’u Rwanda n’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 ibikorwa by’ubujura.
Ku wa 16 Mutarama 2026, Muyaya yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko itangazo rya AFC/M23 rivuga ko ryafashe Umujyi wa Uvira rigamije guhisha ubusahuzi bwawukorewemo. Yavuze ko muri uwo mujyi hibwe ibintu byinshi bijyanwa mu Rwanda, ashinja Ingabo z’u Rwanda n’abarwanyi ba AFC/M23 ko nta na kimwe basiga inyuma, kuva ku bikoresho by’ubwubatsi kugeza ku modoka n’amagare.
Mu gusubiza ibi birego, Minisitiri Nduhungirehe yifashishije inkuru z’ikinyamakuru Africa Intelligence, zigaragaza ko abo mu muryango wa Perezida Félix Tshisekedi bamaze imyaka myinshi bashinjwa gusahura amabuye y’agaciro mu ntara za Lualaba na Haut-Katanga. Imwe muri izo nkuru ivuga ko ayo mabuye yibwa buri mwaka afite agaciro ka miliyari ebyiri z’Amadolari ya Amerika, indi ikagaragaza ko amashyirahamwe yo muri Katanga yatanze ikirego mu Bushinjacyaha bw’u Bubiligi asaba gukurikirana abo mu muryango wa Tshisekedi.
Nduhungirehe yavuze ko aho gushinja abandi, ari ngombwa RDC isobanura ku busahuzi bukorerwa abaturage bayo n’ingabo zayo, cyane cyane ibyabereye muri santere ya Makobola muri Fizi, aho sosiyete sivile ivuga ko abasirikare basahuye ivuriro n’ingo z’abaturage, bakanakora ihohoterwa rikomeye rishingiye ku gitsina. Ibi byatumye amagambo ya Muyaya agaragara nk’ahaburirwa ishingiro, mu gihe ubujura mu gisirikare cya RDC buzwi na benshi.
















