Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko yagiye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu biganiro na Donald Trump, byibanda ku kurandura umutwe wa Hamas.
Ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X kuri uyu wa 2 Gashyantare 2025, aho yashimangiye ko iyi nama izibanda ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano wa Israel n’ubufatanye mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Muri ubwo butumwa, Netanyahu yashimiye umubano we na Trump, ndetse agaragaza ko Trump yagize uruhare rukomeye mu guhuza Israel n’ibihugu by’Abarabu binyuze mu masezerano y’amahoro. Yavuze ko iyi nama izaba urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku ngamba nshya zo guhangana na Hamas ndetse no kugena uburyo bwo gukomeza gutuza ibice byazahajwe n’intambara.
Netanyahu yavuze ko ibikorwa byo kurwanya Hamas bikomeje kugerwaho, nubwo hari byinshi intambara yangije.
Yashimangiye ko ubufatanye n’ubuyobozi bwa Trump bwatuma haba intambwe ikomeye mu gukemura ibibazo by’umutekano.
Ati: “Twafashe imyanzuro ikomeye mu ntambara, kandi ingabo zacu zagaragaje ubutwari budasanzwe. Ndizera ko nidukorana bya hafi na Perezida Trump, dushobora kugera ku bindi byiza birenze ibi.”
Yongeyeho ko ubufatanye bwa Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari ingenzi mu gukomeza ibikorwa byo gushaka amahoro binyuze mu gukomeza imbaraga z’igisirikare, gukaza umutekano no gukumira ibikorwa byose bishobora guhungabanya Israel.
Abasesenguzi bavuga ko iyi nama izaba ingenzi cyane mu gihe intambara hagati ya Israel na Hamas ikomeje gutuma hari ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati. Trump, uzwiho kugira imikoranire myiza na Israel, ashobora kugira uruhare mu gufasha gucoca iki kibazo no kureba uburyo bw’ibiganiro bishingiye ku mahoro.
Hari impungenge ko ibi biganiro bishobora no kugira ingaruka kuri politiki y’Akarere, cyane cyane ku mubano wa Israel n’ibihugu bifitanye isano ya hafi na Hamas nka Iran. Gusa, Netanyahu yavuze ko intego nyamukuru ari ukuzana amahoro arambye binyuze mu gukomeza guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba no gushimangira ubusugire bw’Igihugu cye.