Ikigo gitunganya kikanacuruza filime n’ibiganiro, Netflix, cyatangaje ko cyahagaritse filime y’uruhererekane yitwa ‘The Sandman’, yandikwa na Neil Gaiman, nyuma y’uko abagore umunani bamushinje ko yabakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ku wa 1 Mutarama 2025, Netflix yatangaje ko igiye gusohora igice cya kabiri cya filime ‘The Sandman’ gusa akaba aricyo cya nyuma nta kindi kizasohoka. Mu 2022, yari yatangaje ko bitewe n’uko iyi filime yakunzwe cyane hazasoka ibice byinshi byayo.
Netflix ntiyatanze ubusobanuro bw’impamvu yahisemo guhagarika iyi filime yandikwaga na Neil Gaiman inashingiye ku gitabo cye, ariko yavuze ko igice cya kabiri kizasubiza ibibazo abafana basigaranye nyuma yo kureba igice cya mbere.
Uyu mwanzuro wa Netflix biravugwa ko ufite aho uhuriye n’ibimaze iminsi biba kuri Neil Gaiman uyandika akaba ari nawe nyirayo, ibyo bikaba bijyanye n’ibyo ashinjwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Gaiman yashinjwe ihohotera rishingiye ku gitsina mu 2023, gusa mu minsi ishize byafashe indi ntera ubwo The New York Times yasohoraga ibaruwa yanditswe n’abagore umunani bashinja uyu mugabo kuba yarabafashe ku ngufu abo bagore umunani mu bihe bitandukanye.
Ntabwo ari Netflix yonyine ihagaritse filime ya Neil Gaiman, dore ko izindi sosiyete zirimo Amazon na Disney zimaze iminsi zibikora.
Neil Gaiman ni umwe mu bandika ibitabo na filime bakomeye muri Hollywood, aho yanditse nyinshi zakunzwe, zirimo nka ‘American Gods’, ‘Good Omens’, ‘Anansi Boys’, n’izindi, akaba ari umwe mu banditsi bafite izina rikomeye ku rwego rw’Isi.