Hashize igihe kinini dutangiye uru rugendo, none tugeze aho dutegura ku nshuro ya gatanu ibirori bikomeye bya Rwanda Global Diversity. Mu by’ukuri, ni urugendo rwuzuye ishema n’amasomo menshi. Uhereye ku byagiye bigerwaho kugeza ubu, dufite byinshi byo gushimira Imana no kwishimira nk’Abanyarwanda.
Kuva dutangiye, hari byinshi byabaye indashyikirwa, birimo kuba abahoze batsinze mu bihe byashize bagera kuri barindwi (7) baragiye guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Ibi ni ubuhamya bukomeye ko intego zacu zitari izo kuvuga gusa, ahubwo ko zashyizwe mu bikorwa.
Ariko se birahagararira aho? Oya, kuko hari n’abandi benshi bategereje amahirwe yo kuzamura ibendera ry’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze muri gahunda za Diversity.

Iyo dusubije amaso inyuma, tugatekereza ku rugendo twanyuzemo, ntitwakwirengagiza ko iyo atari Imana ntitwari kugera aha. Ni we waduhaye imbaraga, icyerekezo, n’ishyaka byo gukomeza urugendo nubwo byari bigoye. Uyu munsi rero, mbere ya byose, turamushima kandi tumushimira ko yagiye atuyobora mu nzira yacu yose.
Iki gikorwa cyo ku nshuro ya gatanu si ibirori bisanzwe; ni itangiriro ry’igihe gishya cy’ubwuzuzanye (New Era of Diversity) – cyibanda ku guteza imbere umugore. Ni urugendo rushya rugamije guha imbaraga no guhesha agaciro abakobwa n’abagore bacu, kugira ngo bahinduke inkingi y’iterambere mu muryango nyarwanda n’uw’isi yose.
Ni iki gituma iyi nshuro iba idasanzwe? Ni uko iki ari cyo gikorwa gifite ishingiro ryimbitse kurusha ibindi byose twigeze gukora. Ni igikorwa kizagira uruhare mu guhindura imibereho y’abagore mu buryo bugaragara.
Amahirwe menshi ategerereje aba bakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma. Turabifuriza amahirwe masa, kandi uwigaragaza nk’intumwa y’ukuri y’ubwuzuzanye, ufite indangagaciro zizatuma abakobwa bato bamureberaho, abe ari we utsinda.
Nyuma y’ibi birori, hateganyijwe ibikorwa byinshi bigamije guteza imbere umugore, birimo amahugurwa, ibikorwa by’ubuyobozi, n’uburyo bwo kubaha amahirwe yo guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Turashimira cyane Imana yaduhaye imbaraga zo kugeza aha, umuryango wanjye wampaye imbaraga, umufatanyabikorwa wanjye, ndetse n’itsinda ryose twakoranye kugeza ubu. Iyo ubona aho tugeze, uhita wumva ko nta muntu wabigeraho ari wenyine. Ni urugendo rusaba ubufatanye, ubwitange, n’urukundo.
Duhagurukire hamwe tugane ku byageza umugore ku rwego rwo hejuru, dufashe abakobwa bacu kumenya ko bashoboye, kandi dushimangire indangagaciro z’ubwuzuzanye mu mibereho yacu. Igihe gishya cyatangiye, kandi Rwanda Global Diversity izakomeza kuba indorerwamo y’impinduka ziza.
Dukomeze twiteze imbere – byinshi biracyari imbere!
THE NEW ERA OF DIVERSITY.