Newcastle United yamaze gutangaza ko yamaze kumvikana na Nottingham Forest ku igurwa ry’umukinnyi Anthony Elanga, aho impande zombi zemeje igiciro cya miliyoni £55. Ni inkuru yanyuze mu matwi y’abafana b’iyi kipe yo mu Majyaruguru y’u Bwongereza, by’umwihariko umutoza Eddie Howe, wifuza kongerera ingufu ubwugarizi bwe mu rwego rwo guhangana bikomeye mu mwaka utaha w’imikino.
Anthony Elanga, umukinnyi ukiri muto w’imyaka 22, yamenyekanye cyane ubwo yari muri Manchester United, mbere yo kwerekeza muri Nottingham Forest aho yigaragaje nk’umukinnyi ukina yihuta, uzi guhindura umukino mu kanya gato.
Uyu musore w’umunya-Swede afite inkomoko muri Afurika, azanye impinduka nshya, imbaraga, ndetse n’uburyo bwihariye bwo gukina ku ruhande, bikaba bitegerejwe ko azatanga umusaruro wihuse muri Newcastle.
Amakuru avuga ko amasezerano y’imyaka itanu yamaze gusinywa, aho Elanga yizeje ubuyobozi bwa Newcastle ko yiteguye guhangana no kugaragaza impano ye, cyane cyane ko iyi kipe igiye kwitabira amarushanwa akomeye harimo n’aya UEFA Europa League.
Uyu musore azaba yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya iyi kipe imaze kugura muri iyi mpeshyi, bikaba bigaragaza gahunda nyinsi z’iyi kipe yo guhangana n’amakipe akomeye nka Manchester City, Arsenal na Liverpool ndetse nandi makipe yo ku mugabane w’Iburayi.
Ni intambwe ikomeye ku musore wari warahuye n’ibibazo byo kubura umwanya uhagije mu makipe yabanjemo.
Umwe mu bayobozi ba Newcastle yagize ati: “Twabonye umukinnyi mwiza cyane, ufite icyerekezo n’imbaraga. Turizera ko azadufasha kugera ku ntego zacu.”
Elanga nawe mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati: “Nishimiye intambwe nshya, ndifuza gukura nk’umukinnyi no gufasha ikipe kugera ku ntsinzi.”
Elanga aje asanga abakinnyi nka Kieran Trippier, Alexander Isak, na Bruno Guimarães, bigaragara ko Newcastle ikomeje gutegura ikipe ikomeye ku rwego mpuzamahanga.

