Rutahizamu w’Umunya-Brazil, Neymar Jr, akomeje guhura n’ibibazo by’imvune nyuma yo kugerageza gusubira mu kibuga. Ku mugoroba w’ejo hashize, byari biteganyijwe ko agira uruhare mu mukino wa Santos, ikipe yamureze kuva akiri umwana, ariko ntiyabonetse kubera ikibazo cy’uburwayi.
Neymar yagize ati: “Ikibabaje ni uko numvise ububabare mu byumweru bishize. Nifuzaga cyane gufasha ikipe, hanyuma dukora ibizamini mu gitondo ariko nongeye kumva ububabare.”
Aya magambo agaragaza ko imvune ye ikomeje kumuzonga, bikaba bishobora gutinza igihe yari yiteze kugarukira mu kibuga.
Uyu mukinnyi wari umaze igihe kinini adakina kubera imvune yo mu ivi yagize mu mwaka ushize, yari yitezweho kongera kwigaragaza mu mukino wa gicuti na Santos, aho abafana bari bamwiteze nk’umukinnyi w’icyubahiro w’iyi kipe. Gusa, ikibazo cy’ububabare bwagarutse bwatumye uyu mukino awurebera kure.
Kuva Neymar yavunika ubwo Brazil yakinaga na Uruguay mu Ukwakira 2023, urugendo rwe rwo gukira rwabaye rurerure.

Yakoze ibizamini bitandukanye ndetse n’imyitozo yo kugaruka mu kibuga, ariko ikibazo cy’uburibwe cyongeye kumubera inzitizi.
Abakunzi be n’abafana ba Santos bari bafite ikizere ko azakandagira mu kibuga, ariko ntibyashobotse. Ibibazo by’imvune bikomeje kuba umutwaro ku mukinnyi wari usanzwe uzwiho ubuhanga n’ubushobozi bwo guhindura umukino.
Biracyari amayobera niba Neymar azagaruka vuba cyangwa se niba azakenera igihe kinini cyo gukira neza. Ariko icyizere kiracyahari ko azagaruka mu bihe biri imbere, akaba yahabwa amahirwe yo gukina mu mikino ya Copa América cyangwa se agakomeza urugendo rwe muri Al Hilal.
