Rutahizamu w’Umunyabrazil Neymar Jr yaraye asobanuye ko muri uyu mwaka yagize ibibazo by’ihungabana bikomeye bituma agana abaganga bafasha abantu bahuye n’ihungabana( psychological help).
Neymar yagize ati: “Nyuma y’umukino twakinye na Flamengo, nakiriye amagambo y’ibitutsi n’inkuru mbi zirengereye. Iyo bigeze kuri njye, abantu baranzi uko nitereye iyo ugize icyo umvugaho kibi nmuri njye numva ntatekanye, ariko kuri iyi nshuro, ni bwo bwa mbere nabyiyemeje gusaba ubufasha nyuma y’uko amarangamutima yanjye agiye kure. Naratabaje.”
Yakomeje avuga ko uruhare rw’umutoza we, bagenzi be bakinana ndetse n’umuryango we wamubereye ingenzi cyane muri icyo gihe kigoye.
“Baramfashe, nongera kugaruka. Ndabashimira bose, kuko iyo batabaho sinzi niba nari kugira imbaraga zo kugaruka.”
Neymar yavuze ko yagize igihe asanzwe akora therapy kera, ariko atari uko yari yaracitse intege, ahubwo yari uburyo bwo kwiyitaho no kwiyubaka.
“Ariko iyi nshuro yo ni bwo bwa mbere mu buzima umutima wanjye wagize aho ugera ukagera kuri zeru koko.”
Yongeraho ati: “Nemera ko nkomeye mu marangamutima. Nshobora kwihanganira ibitutsi byinshi, ariko iyi nshuro sinabashije kubyihanganira.”















