Hari igihe ububabare bugaragara nk’inshinga iremereye umuntu, ariko ku mukinnyi ukunda umupira by’ukuri, burya hari ikintu gikomeye kirusha umutima ukunda icyo akora. Neymar Jr yerekanye ko ushobora kugira ububabare mu kibuga ariko kubera urukundo uba ukunda umupira w’amaguru ntiwumve ububabare, ugakina nkaho ntacyabaye nk’icyifuzo cyo guhagararira ikipe yawe.
Neymar ukunda ikipe ye kuva akiri umwana, kandi iyo akinnye kubona uburyo abyitangira uba ubona bidasanzwe. Nubwo yari afite ikibazo cy’imvune cya meniscus, ntiyigeze abyitirira ngo yisubirize inyuma. Yagerageje uko ashoboye kugira ngo abe ahari igihe ikipe ye yaharaniraga kutamanuka mu cyiciro cya kabiri. Uko ari umukinnyi wamenyereye guhatanira ibikombe bikomeye, kuba akina mu kibuga ahanganye no kurwana ku cyo ikipe ye yita ubuzima byerekana isomo rikomeye: kugira urukundo ku mupira w’amaguru kurusha ibintu byose.
Neymar yatanze ibyishimo nyayo nk’umukinnyi ukina atari ukubera amafaranga, cyangwa izina rikomeye, ahubwo kubera impano, umunezero n’urukundo rw’abafana. Yariraye, aseka, asenga, asimbuka, aririmba hamwe n’abafana, yishimira umukino nk’umwe muri bo. Uwo mwanya wagaragaje ko hari byinshi umupira ushobora guha umuntu gukora ibyo ukunda, ugakorera igihugu cyawe n’ikipe yawe, ugakina ku bw’abagukunda.
Ni isomo rikomeye ku bakinnyi bose n’abakunzi b’umupira w’amaguru: iyo ukunda icyo ukora, nta bubabare burenza imbaraga z’umutima.















