Mu ijoro ryakeye ku wa 25 Gashyantare 2025, mu Murenge wa Jarama, Akagari ka Kigoma, Umudugudu wa Cyurusambu mu Karere ka Ngoma, habaye igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakozwe n’abantu bataramenyekana, aho binjiye mu ifamu y’umuturage bagatemagura inka esheshatu. Muri zo, zimwe zahise zipfa, mu gihe izindi bazikomerekeje bikomeye, aho baziciye amaguru maze barayatwara.
Nk’uko byatangajwe n’abaturage bo muri ako gace, bemeza ko aya ari amayeri ashobora kuba akorwa n’abajura b’inka basanzwe baziba kugira ngo bazicishe cyangwa bagurishe inyama ku buryo butemewe n’amategeko.
Bamwe bavuga ko bakeka ko aba bagizi ba nabi bashobora kuba bari bafite umugambi wo kwiba izo nka, ariko bakabangamirwa maze bagahitamo kuzitemagura.

Nyir’inka, witwa Nsengiyumva Jean Marie Vianney, yavuze ko yatunguwe no kubona inka ze zapfuye izindi zajyanywe amaguru, maze agasaba ubuyobozi ko bwamufasha gukurikirana ababikoze.
Yagize ati: “Natunguwe no kubona inka zanjye zapfuye, izindi ari inkomere. Ibi ni ibikorwa bibi bidakwiriye, ndasaba ubuyobozi kudufasha gushakisha ababikoze kugira ngo bibashe gucika.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Jarama bwatangaje ko iki kibazo cyamenyekanye kandi bugiye kugikoraho iperereza kugira ngo hamenyekane abakoze ubwo bugizi bwa nabi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Bwana Habimana Jean Claude, yavuze ko ubu bagiye gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo aba bagizi ba nabi bashyikirizwe ubutabera.
Yagize ati: “Iki ni ikibazo gikomeye, turasaba abaturage kuduha amakuru yatuma tubasha guta muri yombi abakoze ibi bikorwa bibi. Tuzafatanya n’inzego zose kugira ngo hamenyekane impamvu yabiteye n’ababigizemo uruhare.”
Abaturage bo muri aka gace bagaragaje impungenge z’uko ibikorwa nk’ibi bishobora gukomeza kwiyongera, basaba ko ubuyobozi bwashyiraho ingamba zihamye zo gukaza umutekano mu bice by’icyaro, aho ubujura bw’amatungo bumaze gufata intera ndende.
Batewe impungenge n’uko bishobora kuba bimaze kuba umuco mubi, kuko atari ubwa mbere habaye ibikorwa nk’ibi muri aka gace.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abakoze ibi bikorwa, ndetse hafatwa ingamba zo gukumira ko byasubira.

