Mu Murenge wa Gatumba, mu Karere ka Ngororero, haravugwa ikibazo cyakuruye impaka gikubiye mu birego bivugwamo umuturage n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamasiga. Uwo muturage aravuga ko yakubitiwe mu biro by’Akagari akubiswe na Gitifu, bikamuviramo gukomereka no kuvunika ukuboko.
Nk’uko uwo muturage yabitangarije Kasuku Media, ngo yari yitabye ibiro by’Akagari mu rwego rwo gushaka serivisi zisanzwe. Agezeyo, ngo yahuye n’umuyobozi w’Akagari bakirana amagambo, hanyuma biza kugera aho amukubitiye ku karubanda mu maso y’abari bahari, agahita amuvuna ukuboko. Ati: “Nari nje gusaba serivisi, ariko ahita anshaririza, ambwira amagambo mabi, hanyuma ansindagiza hasi amfata nk’aho ntari umuntu. Ubu ngubu ndababaye, mfite n’ukuboko kuvunitse”.
Icyakora, Gitifu w’Akagari ka Kamasiga we arabihakana akomeye. Mu kiganiro yagiranye na Kasuku Media, yavuze ko ahubwo uwo muturage ari we washatse gukora intambara, akamufata ku ngufu mu buryo bwo kumukurura ubugabo, bakagundagurana, hanyuma uwo muturage agerageza kwiyaka bikarangira akomeretse ubwe. Ati: “Ntabwo nigeze mukubita, ahubwo ni we wankuruye ubugabo, turagundagurana, nyuma we ubwe yaje gukomereka. Nta muntu nigeze ngirira urugomo”.
Abaturage bamwe bo muri ako gace bavuga ko iki kibazo gikwiriye kwitabwaho n’inzego zibifitiye ububasha, kuko iyo abayobozi n’abaturage batumvikanye bigira ingaruka ku bwumvikane buke n’imiyoborere idahwitse. Hari n’abavuga ko ari ngombwa ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo ukuri kugaragare.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano ndetse n’iza Leta muri ako Karere ntacyo ziratangaza ku buryo ibi birego bizakurikiranwamo. Ariko abaturage barasaba ko hakurikizwa amategeko, kugira ngo hatagira urengana.
Mu baturage bakomeje kuvuga kuri iki kibazo, umwe yagize ati: “Umuturage agomba guhabwa agaciro n’umuyobozi, ariko na we akamenya ko agomba kubaha ubuyobozi. Icy’ingenzi ni uko amategeko ahabwa agaciro, kuko inkoni ntizigomba gukoreshwa mu gucyemura ibibazo.”
Ibi birego bikomeje kuvugwa mu gihe mu Rwanda hakomeje gushyirwaho ingamba zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abaturage, bityo abaturage bakibaza niba koko ibyo birego bizasobanuka cyangwa niba bizarangirira mu magambo.
