Ku munsi umwe utazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru, ibyamamare bibiri bikomeye ku isi, Cristiano Ronaldo na Lionel Messi, basezerewe mu marushanwa mpuzamahanga bakiniragamo, bituma benshi bibaza niba ibi ari ibimenyetso byo kurangira kwa ruhago yabo ku rwego mpuzamahanga.
Cristiano Ronaldo, umukinnyi ukinira ikipe ya Al Nassr yo muri Arabia Saudite, ntiyabashije gufasha ikipe ye kugera muri kimwe cya kane cya Asian Champions League nyuma yo gutsindwa na Kawasaki Frontale yo mu Buyapani ku bitego 3-2 ku mugoroba wo ku wa Gatatu.
Nubwo Ronaldo yakinnye umukino wose, ntiyabashije kwigaragaza nk’uko abimenyereweho, ndetse ikipe ye yagaragaje intege nke mu bwugarizi no mu guhuza umukino mu kibuga hagati .
KU rundi ruhande rwa Amerika, Lionel Messi, umukinnyi w’ikipe ya Inter Miami, na we yahuye n’akaga ubwo ikipe ye yasezererwaga na Vancouver Whitecaps mu irushanwa rya Concacaf Champions Cup, itsinzwe ibitego 3-1 mu ijoro.
Messi wari umaze iminsi agaragaza imvune, yagarutse mu kibuga ariko ntiyahindura byinshi, dore ko ikipe ya Inter Miami yagaragaye nk’idafite icyerekezo gihamye mu kibuga hagati.
Ibi byatumye abakunzi ba ruhago ku isi hose batangira kwibaza ku hazaza h’aba bakinnyi bombi bamaranye imyaka irenga 15 bigaragaza mu marushanwa atandukanye ku rwego rwo hejuru.
Bamwe bavuga ko ubu ari igihe cyo gutangira gutekereza ku izabukuru ryabo, naho abandi bakavuga ko ari ibisanzwe mu mupira w’amaguru.
Ni ubwa mbere Ronaldo na Messi basezererwa ku munsi umwe mu marushanwa atandukanye yo ku rwego rwa shampiyona mpuzamahanga kuva batandukana i Burayi.
Ibi byagize ingaruka zikomeye ku mitwe y’amakuru ku isi hose, byongera gutangiza ibiganiro byinshi ku mbuga nkoranyambaga.
Nubwo aba bagabo bombi bakiri ku rwego rwo hejuru mu kwitwara neza mu mikino y’imbere mu gihugu, ntibikiri ibanga ko umuvuduko w’imyaka uri kubasatira.
Ese ibi ni ibimenyetso by’uko igihe cyabo cyiza cyarangiye ku rwego mpuzamahanga? Ibyo ni ibibazo bikomeza kwibazwa n’abafana ndetse n’abasesenguzi ba ruhago mu minsi iri imbere.

