Konseri ya Mbonyi Israel ‘ICYAMBU’ igiye kuba ku nshuro ya 4 igiye kongera guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo budasanzwe, mu birori biteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2025. Ni igitaramo gitegurwa n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, ibyo abikora mu rwego rwo gufasha abakunzi b’indirimbo z’Imana kwizihiza Noheli mu mwuka w’ibyishimo, amahoro n’umunezero.
Iyi gahunda izaba irimo kuririmbira abakunzi be indirimbo zari zisanzwe ndetse n’indirimbo nshya, dore ko zizafasha imitima y’abakunzi be kwegera Imana no gusubizwamo imbaraga. Biteganyijwe ko hazaba umwuka w’amasengesho, ibihe byo gushima Imana, hamwe n’ubuhamya butandukanye buzafasha benshi kongera gukomeza urugendo rw’umwuka muri iki gihe cy’ubutumwa bw’ivuka rya Yesu Kristo.
Imiryango izafungurwa ku isaha y’isaa kumi z’umugoroba (4 PM) mu gihe igitaramo nyirizina kizatangira ku isaha y’isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6 PM). Abifuza kwitabira bashobora kugura amatike banyuze ku rubuga www.ticqet.rw cyangwa bagakanda *513*01# kuri telefone yabo.
Abategura iyi konseri bavuga ko ICYAMBU ku nshuro ya 4 izaba irimo umwihariko wo gufasha abantu kurangiza umwaka basubiye hamwe n’Imana, bashimishwa n’indirimbo zifite ubutumwa bw’ubutwari, gukira n’ukwizera. Ni igitaramo kizaba gitangwamo impano y’umwuka, kikaba gitegerejwe na benshi mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.















