Amakuru

Niba umwarimu afite ishuri ashoboye kugenzura, agahabwa ibyangombwa byose nkenerwa mu kwigisha , azasobanura uburyo umunyeshuri yimuwe atabifitiye ubushobozi”minisitiri w’uburezi”

Minisitiri w’Uburezi, Uwamariya Valentine yaburiye abarimu bizagaragara ko bimura abanyeshuri batatsinze nyuma y’ibyumba bishya by’amashuri Leta igiye kubaka bizafasha mu kugabanya ubucucike mu mashuri.
Ahenshi abanyeshuri bamwe bimurwaga batatsinze uko bikwiriye ahanini kubera kwiga bacucitse ku buryo mwarimu atabona uko abakurikirana bose, hakaba abumva amasomo vuba n’abatayumva.
Kuri uyu wa Gatandatu, hirya no hino mu gihugu hatangijwe ku mugaragaro iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigomba kuba byarangiye mbere y’uko amashuri asubukura muri Nzeri 2020.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa Gatanu tariki 19 Kamena 2020, Minisitiri Uwamariya yavuze ko abarimu bajyaga bitwaza ubucucike bakagira abo bimura batabikwiriye cyangwa bagasibira kuko hari amasomo batumvise, ngo bagiye kujya babibazwa.

Ati “Niba umwarimu afite ishuri ashoboye kugenzura, agahabwa ibyangombwa byose nkenerwa mu kwigisha , azasobanura uburyo umunyehsuri yimuwe atabifitiye ubushobozi.”

Kwimura abanyeshuri benshi hirindwa gusibira ni gahunda yatangijwe mu 2001 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yahangana n’ikibazo cyo guta ishuri no guteza imbere gahunda y’uburezi kuri bose.

Hari henshi byagiye binengwa ko mu banyeshuri bimurwa haba harimo n’abadashoboye, bigatuma mu byiciro bisoza hari ababirangiza bigaragara ko ubushobozi bwabo ari buke.

Muri Gashyantare umwaka ushize, Minisiteri y’Uburezi yashyizeho amabwiriza asaba ibigo by’amashuri kwimura abanyeshuri ari uko batsinze ibizamini n’isuzuma bumenyi gusa, utageze ku manota asabwa agasibizwa mu mwaka yarimo.

Aya mabwiriza ysohotse nyuma y’aho Umwiherero wa 17 w’Abayobozi wabaye kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 19 Gashyantare 2020.

Mu myanzuro yafashwe ku bijyanye n’uburezi, harimo uvuga ku “Guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (automatic promotion) hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi”.

Aya mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi avuga ko mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza, umwana wese wakurikiranywe neza yimurirwa mu mwaka ukurikira ariko ko “nta munyeshuri ugomba kwimukira mu mwaka ukurikiyeho atatsinze nk’uko biteganywa n’isuzumabumenyi n’ibizamini”.

Mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza, umwana agomba kwimurwa ari uko azi gusoma neza, kwandika no kubara hashingiwe ku biteganywa n’integanyanyigisho zo muri icyo kigero cy’imyigire n’imyigishirize.

Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, gusibiza abanyeshuri bizajya bikorwa n’akanama gashinzwe gusibiza, kwimura no kwirukana gashingiye kuri raporo yatanzwe n’umwarimu.

Mu gihe umunyeshuri asibiye, urwego rwafashe icyo cyemezo, rugaragaza impamvu kandi rugafata ingamba zihamye zatuma arushaho gukora neza mu mwaka w’amashuri ukurikiraho.

Aya mabwiriza avuga ko mu mashuri yisumbuye naho umunyeshuri atagomba kwimukira mu mwaka ukurikiraho mu gihe “atatsinze nk’uko biteganywa n’isuzumabumenyi n’ibizamini”.

Nibura abanyeshuri bakagombye kuba batarenze 40 cyangwa 45 mu ishuri rimwe ariko imibare ya Minisiteri y’Uburezi yo mu 2018 igaragaza ko mu mashuri abanza ishuri rimwe ribarirwa abana bari hagati ya 69-78.

Mu mashuri ya Leta intebe imwe ibarirwa abanyeshuri batanu mu gihe mu mashuri yigenga ari abanyeshuri babiri ku ntebe nkuko imibare ya Mineduc yo mu 2018 ibigaragaza.

Kuva mu ishuri ku bana biga mu mashuri abanza biri ku kigero cya 6.7 %, naho mu mashuri yisumbuye biri kuri 5.8%.

5 Comments

  1. Ubu se Ibyo mwarimu akeneye byose yigeze abibona ryari? Muzababaze uburyo abanyeshuri basigaye bagenda bakicara mukizamini cya leta bakandika code n’imyirondoro gusa kumakaye kandi REB ikazabaha ibigo ngo batsinze, bafite U (unclassified). Abazabazwa icyo ngicyo nabo barimo. Kandi mwarimu ntiyimura abanyeshuri bimurwa n’inama yabarimu bakurikije ibwiriza ritangwa ariko ritanditse rivuye hejuru. Ubundi umuyobozi wikigo akabisinya ubwo niwe uzajya abibazwa.

  2. Nimumuha agaciro nyako mukamuhemba neza.

    Azigisha mwishime kuburyo nabanyu bose muzabakura mumahanga mukabazana bakiga hakuno

  3. Nimumuha agaciro nyako mukamuhemba neza.

    Azigisha mwishime kuburyo nabanyu bose muzabakura mumahanga mukabazana bakiga hakuno.
    Ubucucike sicyo kibazo dufite pe.

    Ikibazo cyacu nukwigisha dushonje nimiryango yacu isigaye iduca amazi.

    1. Ikibazo bavuga ibifasha Umunyeshuri bakibagirwa Mwarimu ,ese bayobozi mbabaze nigute mwarimu yakwigisha neza ashobora no kuba yaburaye 44000 mukwezi? Kuramo ubukode,yishurire Ababa ,ahahe ubwose ,murasaba ireme koko ibyakozwe nibyiza cyane pe ariko mwite no kuri mwarimu.

  4. Muraho mwese .ariko ibibazo byose bizaharirwa mwarimu? ubuse mwarimu niwe washyizemo promotion automatic koko ?bajya kuyishyiraho NGO bari kurengera capitation umwarimu wari uhari ni nde?ngo iyo umwana asibiye atangwaho amafranga menshi ,abarimu bahoraga batongana n abayobozi mugihe cya deliberation :mwarimu ati ndabona uyu yasibira kubera nta manota afite yo kwimuka .Umuyobozi nawe ati: iyo raporo ndayitangahe ko bampitana?mbese buri wese yarengeraga umugati we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close
Close