Nyuma y’uko rutahizamu w’umunya-Nigeria, Noni Madueke, ashyize umukono ku masezerano yo kwerekeza muri Arsenal, ubu noneho undi mukinnyi wa Chelsea, Nicolas Jackson, na we ashobora gukurikira inzira yo kuva mu ikipe y’i Stamford Bridge muri iri gura n’igurisha ryo muri iyi mpeshyi.
Jackson, umukinnyi w’imyaka 23 wavuye muri Villarreal mu mpeshyi ya 2023, yageze muri Chelsea yitezweho kuba umwe mu bazahesha ikipe intsinzi.
Nubwo yagiye agaragaza ubuhanga n’ubushake bwo kwitanga, ntiyahiriwe n’umwaka we wa mbere mu Bwongereza kuko yagiye agira ibihe bibi, kutagira amahirwe imbere y’izamu, doreko n’ibikomere by’imvune byamudindije kugeza ubwo yaburaga amahirwe yo kuba umwe mu bakinnyi batsinda cyane.
Amakuru aturuka mu binyamakuru byo mu Butaliyani no mu Bwongereza avuga ko AC Milan yo mu Butaliyani yamaze kubaza Chelsea ibijyanye n’amaherezo y’uyu mukinnyi, ndetse ngo yanohereje intumwa i Londres ngo zigirane ibiganiro n’abayobozi ba Chelsea.
Gusa igiciro Chelsea isaba kirenga miliyoni 40 z’amapawundi cyatumye iyi kipe yo mu Butaliyani isubira inyuma gato, kuko amafaranga ifite yo kugura abakinnyi atarenga ayo.
Bivugwa ko n’andi makipe yo mu Bufaransa, Espagne na Saudi Arabia na yo yamaze kwinjira mu rugamba rwo gusinyisha Nicolas Jackson.
Bityo rero, n’ubwo nta kintu kiratangazwa ku mugaragaro, amahirwe yo kubona Jackson akina muri shampiyona ya Premier League mu mwaka utaha arasa n’ari hasi, cyane cyane niba Chelsea ishaka kongera kwinjiza amafaranga no kongeramo amaraso mashya mu busatirizi bwayo.
Ese Chelsea izamurekura? Ese Jackson azemera kwerekeza ahandi nyuma y’umwaka umwe gusa? Ibi ni ibibazo bizasubizwa mu minsi mike iri imbere.

