Imyidagaduro

Nifuza icyateza umuziki nyarwanda imbere”king Ruganzu”

King Ruganzu na gisa cyinganzo bashyize hanze amashusho y'indirimbo Arakaraga bahuriyemo.

Umunyarwanda usanzwe ukorera umuziki we mugihugu cya Canada King Ruganzu afatanije na gisa cyinganzo usanzwe akora injyana ya Rnb muRwanda bakoze indirimbo “Arakaraga” mu gusohoka habanza gusohoka amajwi gusa amashusho bahitamo kubanza kuyitondera.

Aganira na kasukumedia king Ruganzu yavuzeko impamvu yamuteye gukorana na gisa cyinganzo ari ubuhanga we amubonamo abandi basa nabirengagije,abajijwe kuhazaza humuziki nyarwanda yavuzeko abona uretse gushyira hamwe ku inzego zose zibifite mu nshingano ntakindi cyazamura umuziki nyarwanda.

King Ruganzu indirimbo yambere yakoze yayikoranye n’umunyakenya Cassanova, uyu Kandi akaba arinawe ukurirana akaba numujyanama we mubijyanye n’umuziki we (manager) akaba Kandi arinawe usanzwe amukorera indirimbo ze uwo bita music producer mururimi rw’amahanga, nyuma yiyo ndirimbo yongeye gukora indi ya kabiri yise porepore aho yumvikana agira inama urubyiruko ngo rukure amaboko mumifuka rukore, ati gahoro gahoro iyukoze ukirinda ubunebwe byanze bikunze utera imbere.
Indirimbo Arakaraga yakorewe muri cassanova entertainment itunganywa Kandi inayoborwa na n’umunyakenya cassanova usanzwe ari manager we akanamutunganyiriza indirimbo ze,iyi ndirimbo yakozwe gisa na Ruganzu batari kumwe kuko Ruganzu ari muri Canada naho gisa we ari I Kigali.

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo Arakaraga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close
Close