Byakomeye, umukinnyi w’ikipe ya APR FC akaba na Kapiteni wayo Niyomugabo Claude, magingo aya niwe mukinnyi uvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwibasirwa bikomeye n’abafana b’ikipe ya Galatasaray FC yo muri Turukiya. Ibi byabaye nyuma y’uko avunnye rutahitamu ukomeye mu busatirizi, Victor Osimhen, ukinira iyo kipe yo muri Turukiya ndetse akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Nigeria mu mukino wahuzaga Nigeria n’u Rwanda
Uyu mukino wari ukomeye cyane, warangiye Myugariro Niyomugabo Claude akoze “tackle” ikomeye kuri rutahizamu Osimhen maze ahita ava mu kibuga bitewe n’imvune. Ibi byarakaje cyane abafana ba Galatasaray, bavuga ko uyu musore w’Umunyarwanda yagambiriye gukomeretsa umukinnyi wabo.
Ariko, nubwo bamwe bamwibasira, hari n’abandi bafana bo mu yandi makipe yo muri Turukiya nka Trabzonspor, Fenerbahçe, Konyaspor, Besiktas Istanbul, Gotzepe Izmir n’andi, batangiye kubyina bishimye bavuga ko kuba Osimhen avunitse bibahaye amahoro kuko umuvuduko we n’ubuhanga bwe byari bitangiye gutera ubwoba.
Nyuma y’umukino, Niyomugabo Claude yabwiye Osimhen ko atigeze agambirira kumubabaza, ahubwo ari ibyago bisanzwe bibera mu mukino wa ruhago. Osimhen ubwe yamusubije amugaragariza ko nta kibazo, kuko nawe mu bihe byashize yigeze kugira imvune nk’izo, ndetse uwo bari bagonganye icyo gihe ubu ntiyongera gukina ruhago.
Abafana benshi ba Nigeria bahise bakuka umutima, bibaza uko bizagenda mu mukino ukomeye bafite na Afrika y’Epfo, Osimhen adahari.
Gusa n’ubwo uyu rutahizamu akomeye yaba ataboneka, abasesenguzi bemeza ko ubusatirizi bwa Nigeria bugihagaze neza kuko bafite abandi basore nka Adorokare Emmanuel n’abandi batari bake bategerejweho kuziba icyo cyuho.
Kugeza ubu, inkuru ya Claude yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamushinja ko akina nabi yabigambiriye abandi bakamushimira ubutwari bwo kudatinya umukinnyi ukomeye nka Osimhen. Icyakora mu rwego rw’ubunyamwuga, abafana b’umupira w’amaguru basanga ibi byose bikwiye gufatwa nk’ibisanzwe mu mukino, kuko nk’uko bivugwa mu mvugo ya rubanda: “Umupira ni urukiko rudafite umucamanza; aho ubushobozi bushyira, ni ho umukino ugarukira.”
