Mu gihe mu myaka yashize umunsi mukuru wa Noheri warangwaga n’ibyishimo byinshi, gusangira no guhuriza hamwe imiryango n’inshuti, kuri ubu hari abaturage batandukanye bavuga ko Noheri y’uyu mwaka itizihijwe nk’uko byari bisanzwe abantu bari basanzwe bamenyereye.
Ku wa Kane, Abakirisitu hirya no hino ku Isi bizihije umunsi mukuru wa Noheri wizihizwa nk’umunsi w’ivuka rya Yesu Kirisitu, umucunguzi w’Isi. Ubusanzwe, uyu munsi uba ari amahirwe yo kongera gukomeza umubano w’imiryango, gusangira no kwifurizanya amahoro n’imigisha mu gihe cyo gusoza umwaka.
Icyakora, bamwe mu baturage bagaragaza ko uyu mwaka ibintu byahindutse, aho bavuga ko ubukungu bwifashe nabi ku buryo byatumye Noheri ibabera nk’umunsi usanzwe. Mu bice bimwe by’igihugu, cyane cyane mu Majyepfo, abaturage bavuga ko icyorezo cy’amapfa cyagize ingaruka zikomeye ku musaruro wabo, bituma babura ibiribwa bihagije ndetse n’amafaranga yo kwizihiza uyu munsi mukuru.
Mu Karere ka Rubavu, bamwe mu baturage baganiriye na Kasuku Media bavuga ko nta bidasanzwe babonye kuri iyi Noheri. Bavuga ko n’ubusanzwe ibikorwa by’ubucuruzi bitigeze bigenda neza, aho amafaranga yabaye make bigatuma abaturage badashobora kugura ibyo kwishimana nk’uko byari bisanzwe mu yindi myaka.
Aba baturage bavuga ko icyifuzo cyabo ari uko ubukungu bwazahuka, ubuhinzi bugatera imbere, bityo mu minsi iri imbere iminsi mikuru ikazongera kwizihizwa mu byishimo no mu buryo bwari busanzwe.
















