Imyidagaduro: Nyuma y’umwuka mubi wavuzwe hagati ya Element Eleeh n’umushoramari Noopja, kuri ubu Noopja yatunguranye ashyira hanze ifoto igaragaza bari kumwe ndetse amwifuriza umwaka mushya muhire.
Umwuka mubi hagati y’aba bombi watangiye kuvugwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, ubwo Element yasezeraga muri Country Records akerekeza muri 1:55 AM, aho byavuzwe ko byarakaje cyane Noopja.
Mu mwaka ushize wa 2024 kandi, aba bombi bongeye gukozanyaho aho buri wese yavugaga ko injyana ya Afro Gako ari iye. Aba bombi ibyabo byari byakomeje kuba ingora bahizi. Gusa kuba ifoto nkiyi igiye hanze bigaragaza ko umubano wabo watangiye kugenda ujya mu buryo.