Nouvelle-Zélande na Ositaraliya byatangiye kwizihiza umwaka mushya wa 2025. Nouvelle-Zélande ni yo ibanza mu kwizihiza kubera iri mu bihugu by’imbere ku Isi mu bijyanye n’imihindagurike y’amasaha.
Abaturage baho bo bishimiye uyu munsi n’ibirori by’umwihariko birimo gutangira n’amasaha yo kurasa ibishashi by’umuriro (fireworks), aho hagaragaramo udushya dushimisha abantu benshi.
Nyuma y’amasaha make, Ositaraliya nayo iba yinjiye mu birori, cyane cyane mu mijyi ikomeye nka Sydney, aho haba habereye ishusho ikomeye y’ibishashi by’umuriro ku nyubako izwi nka Sydney Opera House hamwe na Harbour Bridge.
Aya masaha aba arangwa n’ibyishimo by’abantu bari mu duce dutandukanye, n’amafunguro meza baba bafata ndetse n’umuziki ibereye igihe.
Ibirori byo kwizihiza umwaka mushya muri ibi bihugu byombi bifite umwihariko w’akarango k’umuco wabo, bikaba n’ikimenyetso cy’ibyiringiro bishya by’umwaka mushya.