Banyarwanda, Banyarwandakazi, ejo ntimuzacikwe! Ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025, imihanda yose izaba iyobowe n’ibyishimo n’urukundo rwo kwidagadura, kuko Shooters Lounge, iherereye mu mujyi wa Kigali, ahazwi nka Kimihurura, ku muhanda wa KG 674 St, izakira igitaramo cy’amateka!

Uyu ni umunsi mutagomba gucikwa n’iyo mpamvu mwese muhamagariye kuza kwifatanya n’abakunzi b’umuziki n’imyidagaduro mu ijoro ridafite uko risa.
Eric SEMUHUNGU azaba ari we muhoster w’iki gitaramo, akaba azayobora ibirori ku buryo bizashimisha buri wese uzahaboneka.
Abafana b’umuziki w’injyana zitandukanye, mwitegure ibyiza! Aba deejay bazasusurutsa iri joro ni abahanga bazwi mu gutanga ibyishimo mu muziki:
DJ Pius – Umwe mu ba DJs akaba ari n’umuhanzi w’indirimbo ukunzwe mu Rwanda no mu karere, azagaragaza ubuhanga bwe mu kuvanga umuziki ushimisha buri wese.
DJ Caspi Nyirabyo – Nawe ntazabura gushyiraho umwihariko we, azahundagaza injyana zidasanzwe zizatuma abantu badahagarika kubyina.
X The DJ RW – Umwe mu basore bafite ubuhanga budasanzwe mu kuvanga umuziki, azazana umudiho utagira uko usa muri SHOOTERS LOUNGE.
Ibirori ntibyakuzura hatariho MC Nario, uzaba ari ku mwanya w’umusangiza w’amagambo, azamenya uko abari aho bataramirwa uko bikwiye.
Uyu musore azafatanya n’aba DJs gutuma ibirori bigenda neza, maze abantu bibagirwe imihangayiko ya buri munsi.
Nk’ibisanzwe, Aba Traffic bazaba bari gukora akazi kabo, bashimisha abitabiriye ikirori, bakayobora imyidagaduro mu buryo butangaje, bakarushaho gutuma SHOOTERS LOUNGE yaka umuriro!
Ntuzacikwe! Ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025, SHOOTERS LOUNGE izaba iri kugurumana!
Ni ahantu heza ho guhura n’inshuti, kwidagadura no kuryoherwa n’umuziki utagira uko usa.
Niba ukunda ibirori bidasanzwe, ibi ni ibyawe. Kandi nk’uko bisanzwe, igihe ni iki cyo kwishimira ubuzima no kugaragaza urwego rw’imyidagaduro y’i Kigali.



