Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Twagirayezu Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, akekwaho ibyaha birimo kwigwizaho umutungo no kudatangaza imitungo ye ku Rwego rw’Umuvunyi nk’uko biteganywa n’amategeko.
Amakuru y’ifatwa rye yatangajwe na RIB mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Ukuboza 2025, anyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’uru rwego.
RIB yagize iti: “RIB yafunze Twagirayezu Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu ukurikiranyweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo no kutawumenyekanisha ku Rwego rw’Umuvunyi nk’uko biteganywa n’amategeko.”
Kuri ubu, Twagirayezu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, mu gihe hakomeje gutunganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha bukurikireho iperereza ryimbitse ndetse n’izindi ngamba ziteganywa n’amategeko.
RIB ikomeje kwibutsa ko umuntu wese ukekwaho ruswa cyangwa ibindi byaha bihutaza imiyoborere myiza azakurikiranwa, kandi ko gukoresha neza umutungo wa Leta ari inshingano n’intego ntakuka mu gukumira ibyaha bihungabanya iterambere.
















