Abatuye mu Kagari ka Gatagara, Umurenge wa Karago, mu Karere ka Nyabihu, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’inkangu yacitse hagati mu ngo zabo, igatandukanya abaturage ndetse igashyira mu manegeka ibiro by’Akagari ka Gatagara, Poste de Santé ya Gatagara ndetse n’amazu menshi y’abaturage batuye hafi aho. Iyi nkangu ivugwa ko yaturutse ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa.
Abaturage bavuga ko kuva iyi ruhurura yacikamo ibice, ubuzima bwabo bwahindutse kuko bamwe batagishobora kugerera ku baturanyi babo, abandi bakaba batinya ko amazu yabo azahirima igihe cyose imvura iguye.
Hari n’abavuga ko abana babo batagishobora kwambuka bagiye ku ishuri kubera ubunini n’ubujyakuzimu bw’iyo ruhurura.
Umwe mu baturage witwa Mukamana Claudine yagize ati: “Iyo imvura iguye dutinya gusohoka, kuko ubutaka burasatura bigatuma dukeka ko amazu ashobora kugwa igihe icyo ari cyo cyose. Twabuze aho twerekeza n’iyo twitabaje ubuyobozi batubwira ko ikibazo kiri gusuzumwa.”
Abaturage basaba ko hakorwa ibikorwa byo gusana iyo ruhurura cyangwa hakubakwa inkuta zifata ubutaka kugira ngo birinde impanuka zishobora gukurura ibihombo n’ibyago bikomeye. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karago bwo bwemeza ko ikibazo cyagejejwe ku rwego rw’Akarere, kandi harimo gushakwa ibisubizo birambye birimo gusana no gufata icyo gice cyangiritse kugira ngo ubuzima busubire mu buryo.
Iyi nkangu ni imwe mu zagiye ziboneka mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyabihu mu gihe cy’imvura, aho abaturage basabwa kuba maso no kwirinda gutura mu bice bigaragara nk’iby’amanegeka.
